Umuhanzikazi Oda Paccy yaruciye ararumira  ku ifungwa rya Bamporiki Edouard wamwambuye izina ry’Ubutore

Uzamberumwana Oda Paccy wamenyekanye cyane nka Oda paccy mu muziki nyarwanda yagagaraje ukwigengesera gukomeye ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ku ifungwa rya Bamporiki Edouard bigeze kugirana ibihe bitari byiza.

Kuwa 24 Ukwakira 2018 nibwo Bamporiki Edouard wabaye umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse akaba n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yambuye Oda izina ry’ubutore kubera indirimbo yari yakoze ayita ‘Ibyatsi’, akurikije ifoto Oda Paccy yari yashyize hanze yikinze ikoma ku bwambure bwe ahandi nta mwenda yambaye.

Icyo gihe Bamporiki yagize ati “Njyewe Bamporiki Edouard, umuyobozi w’Itorero ry’u Rwanda, nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero, ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry’Indatabigwi, Icyiciro cya kabiri, Uzamberumwana Oda Paccy yambuwe izine rye ry’ubutore kubera imyitwarire ye inyuranye n’Umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye n’abo bahuje izina ry’Ubutore.”

Inkuru Wasoma:  Bahavu Jeannete yatewe umujinya n’abafana ku gukubita umugabo we mu kiganiro awutura abanyamakuru M. Irene na Phil Peter basigara bumiwe

Icyo gihe, Oda Paccy na we yaje gusubiza Bamporiki ko afite ubutore ku mutima, kuburyo bwo atabasha kubumwambura nk’uko yabigenje. Mu kiganiro yagiranye na MIE kuri uyu wa 14 Kanama 2023, Oda Paccy abajijwe uko yakiriye ifungwa rya Bamporiki dore ko kuva icyo gihe cyose atagaragaraga mu itangazamakuru, yagize ati “icyo kintu ntabwo ndi bugisubize kubera ko…ahhhh…Ntabwo ndi bukivugeho Irene, nta kintu nkivugaho.”

Umunyamakuru amubajije ko kudasubiza icyo kibazo bishobora gutuma hari abatekereza ko yaba yarishimiye ifungwa rya Bamporiki, Oda Paccy yagize ati “Oya! Burya ntukishimire…” Abajijwe niba byaramubabaje yagize ati “Ntacyo ndenzaho.”

Hari hashize igihe kinini Oda Paccy Atari mu itangazamakuru aho yavuze ko yabitewe n’amasomo yari ari gukurikirana muri kaminuza imwe yo mu mujyi wa Kigali.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved