Umuhanzikazi Shakira yafatanye mu ijosi na nyirabukwe

Nyuma y’igihe badacana uwaka na nyirabukwe, bapfa amakosa y’uwahoze ari umugabo we, Shakira byarangiye ataye nyirabukwe ku wa kajwiga. Nk’uko amakuru mashya abivuga, Shakira yakubise nyina w’uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué, Montserrat Bernabeu, nyuma yo gutongana.

Mu by’ukuri ngo ibi byaba byatewe no kuba Shakira yatunguwe no kumenya ko Bernabeu yari azi ibyerekeye ubuhemu bw’umuhungu wePiqué, nyamara uyu mukecuru w’umuganga muri Esipanye, agafasha uyu umukinnyi kubihisha. Bivugwa ko rero Shakira akibimenya, yatukanye na nyirabukwe, nyuma akaza kumwadukira akamukubita.

Icyakora, ayo makuru ntabwo yemejwe n’impande zombi. Uyu muhanzikazi w’imyaka 45, yamenye ko uwahoze ari umukunzi we amuca inyuma ubwo yavumburaga igisigazwa k’inkeri mu rugo, mu gihe nta muntu n’umwe wo mu muryango we waryaga inkeri.

Burya koko nta nduru ivugira ubusa! Nyuma ni bwo byaje kumenyekana ko Pique yagaragaye arikumwe na Clara Chia mu nzu y’ababyeyi be i Cambrils, ikintu nyina yakabaye yaritondeye ubwo yararimo guhumuriza Shakira, ndetse ngo uyu muhanzikazi ntabwo yabanje kumenya ko Bernabeu afite icyo abiziho. Kuva Shakira na Gerard Pique batandukana muri 2022 hagati, habaye byinshi hagati yabo. Indirimbo, ibitekerezo binyuranye, amashusho atavugwaho rumwe, ndetse n’ibintu biteye urujijo byarisukiranyaga.

Amezi make ashize byamenyekanye ko Shakira yashyize umurozi murugo rwe areba kwa nyirabukwe. Nyuma y’ibihuha byinshi hibazwaga impamvu yatumye uyu mugore ukomoka muri Colombia ashyira ikintu nkicyo hafi yo kwa nyirabukwe, gusa impamvu nyazo zaramenyekanye. Ikigaragara ni uko Shakira yabikoze agamije kwihorera nyuma yo kumenya uko nyirabukwe na Clara Chia, umukunzi mushya wa Pique, bamufataga.

Inkuru Wasoma:  Diplomate yahishuye ubuhemu yakorewe bwatumye amara imyaka ibiri adasohora indirimbo

Inkuru Wasoma:  Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Isimbi Christella umunyamakuru mushya wasimbuye Horaho Axel mu Kiganiro Urukiko rw'Ubujurire

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved