Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine wamamaye cyane nka Tonzi, yatanze ubuhamya bw’uburyo akiri muto yahohotewe n’ababyeyi be ndetse n’umwarimu wamwigishaga bamuziza ko yavutse akoresha ukuboko kw’ibumoso.
Tonzi yavuze ko akimara kujya gutangira ishuri, yasanze akoresha ukuboko kw’ibumoso ibintu bitari bikunzwe muri icyo gihe, umwarimu we aza kubimenya atangira kumuhatira guhindura ukuboko akoresha. Yagize ati “murabyibuka mwese ko kera iyo basangaga umwana akoresha akaboko k’imoso, byabaga ari ikibazo kuri we kuko yategekwaga guhindura ukuboko akoresha cyane cyane iyo basangaga ari kwo yandikisha cyangwa arisha.”
Tonzi yakomeje avuga ko icyo gihe mwarimu we yahamagaye n’ababyeyi be bakajya bamukubita bamusaba guhindura ukuboko akoresha nyamara we Atari ibyo yigiraga. Yagize ati “nategetswe kwandika amagambo hagati ya 500 n’igihumbi bakajya bakubita bansaba kuyasubiramo kugeza nyafashe kugeza ubwo byambereye toroma [Traumatized] kuva ubwo kugeza ubu sinjya mbyibagirwa kuko n’ubu iyo ngiye gukoresha ukumoso mpita mbyibuka nkabireka.
Yakomeje avuga ko iyo mibereho yamubangamiye kuburyo yayifashe nk’ihohoterwa yakorewe kuko nk’ubu hari abandikisha imoso n’abandi bakayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, urugero nka Lionel Messi umukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku isi.
Tonzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Sinjya muvako’ yakoze mu rurimi rw’ikigande n’ikinyarwanda, ‘Humura Yesu arabizi’ ‘Nahisemo’ n’izindi.SRC: JULI TV