Umuhanzikazi Jessica Simpson akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje uburyo bworoshye ariko budasanzwe bwo kwita ku ijwi rye, burimo kunywa amasohoro y’inzoka.
Simpson yashyize hanze iyi nkuru itangaje ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, avuga ko atari azi neza uwo muvuno wo kunywa amasohoro y’inzoka kugeza ubwo yawurangirwaga n’inshuti ye.
Akibibona yaratunguwe gusa nta kibazo na gato, ahubwo yavuze mu buryo bw’urwenya ati: “Niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!”
Ibi baye nyuma y’uko Simpson ashyize hanze EP ye ya mbere mu myaka 15, yise ‘Nashville Canyon, Part 1’.
Simpson ntabwo ari we wenyine wagiye agaragaza gukoresha amasohoro y’inzoka cyangwa izindi nyamaswa mu rwego rwo kwita ku buzima. Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko bakoresha amasohoro mu kwita ku ruhu.