Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Carol Mwaura avuga ko yavuye kure kugira ngo agere ku ntego ze kandi akaza kubigeraho, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yatewe inda n’umugabo wari waramubeshye ko nta mugore agira akamutera inda bakongera kubyarana bwa kabiri.

 

Mu kiganiro yagiranye na Innoro FM, yatangaje ko nta mugabo agira akaba ari ingaragu, yavuze ko mu mwaka wa 2011 aribwo yaje kujya mu rukundo n’umugabo wamubeshyaga ko nta mugore agira bakabyarana umwana, nyuma akaza gusanga ari umugabo ufite umuryango n’abandi bana.

 

Uyu mugore ngo icyo gihe yaje kuvuga ko atazongera kujya mu rukundo na rimwe, kugeza ubwo yaje guhura n’uwo mugabo nanone akongera akamutera inda akabyarana na we undi mwana, aho avuga ko yagambaniwe akanakoreshwa, gusa yavuze ko muri icyo gihe yabyaye umwana amukeneye cyane kandi amwifuza, ariko uwo mugabo wamuteye izo nda yahise amusiga kuri ubu akaba ari kumurera wenyine.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.