Umuhanzikazi w’umunyarwanda yasohoye indirimbo asaba umusore ‘kwimara ipfa’ yateje urunturuntu

Aulah Off ni umuhanzikazi w’umunyarwanda yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Voma’ aho yasabaga umusore ko mu gikorwa cy’urukundo agaragaza ubukaka afite, avuga ko afite isoko ivubura amazi y’urubogobogo, iyi ndirimbo abakunzi b’umuziki nyarwanda bakimara kuyumva batangira kuyivuga koko karahava.  Bitunguranye Kainerugaba Muhoozi yasabye polisi y’u Rwanda gufata miss Kayumba Darina ikamumushyikiriza

Urunturuntu ahanini rwaturutse ku kuba uyu mukoba yasabaga umusore kwimara irari avuga ko ari nka zahabu mu kirombe. Uyu mukobwa ari kuvugwa cyane ku kuba yakoresheje amagambo adakunze gukoreshwa mu ruhame hano mu Rwanda, bikarenga noneho n’amashusho ubwayo yakoresheje.

Ubwo uyu mukobwa Aulah yavugaga ku gitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, yavuze ko yayikomoye ku kuba abantu bakundana hagati yabo usanga baba bashaka kwemezanya mu kubwirana amagambo ameze nk’uhiga ibyo azakorera undi mu rukundo rwabo, umwe agakora akazi kose agshira ipfa, akaba nka muganga uvura umurwayi indwara.

Inkuru Wasoma:  Mu ijambo rikakaye Fatakumavuta avuze intambwe ikomeye Niyo Bosco ateye ngo yibagirane burundu.

Yakomeje avuga ko yagarutse kuri ibyo ashaka kugaragaza ko urukundo nyakuri rubaho anagaruka ku munezero w’abakundana. Uyu mukobwa yavuze ko abatanze ibitekerezo bavuga ko yakabije cyangwa agatandukira bibeshye kuko nta kidasanzwe yavuze ahubwo yaririmbye ibibaho mu buzima bwa buri munsi cyane mu rukundo.

Aulah off ubusanzwe yitwa Irabashaka Louise Aulah, yavutse mu mwaka wa 2002 kuwa 12 nyakanga, yatangiye umuziki we muri 2021 akaba aribwo yatangiye gukora album yasohotse mu mwaka wa 2022.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved