banner

Umuherwe Rujugiro yitabye Imana bitunguranye

Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert, ukomoka i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, wanabaye umushoramari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yamenyekanye mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata. Icyakora aba hafi ya nyakwigendera Rujugiro Ayabatwa Tribert, bemeje amakuru y’urupfu rwe, ariko birinda kugira byinshi barutangazaho.

Rujugiro yamenyekanye cyane mu ishoramari ry’itabi, aho ari mu Banyarwanda bacye batunze uruganda rwaryo, akaba yaranakoze ibindi bikorwa by’ishoramari mu bucuruzi bujyanye n’imitungo itimukanwa nk’ubutaka n’inzu, yakoreye mu Bihugu binyuranye birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya.

Uyu munyemari yaguye i Nyanza, nyuma y’uko yari amaze igihe aba hanze y’u Rwanda, ari na ho yitabiye Imana nyuma y’uko yari yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Ndetse ni umwe mu bavugwagaho kuba bafite agatubutse mu Rwanda, aho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarahungiye mu gihugu cy’u Burundi.

Inkuru Wasoma:  Umugore ufite umugabo we umubwira ko azaruhuka ari uko amwishe arishinganisha

Ishoramari rye ryaje guhura n’ibibazo nyuma y’uko bigaragaye ko yanyerezaga imisoro, ndetse umwe mu mitungo ye, inyubako iherereye mu Mujyi yakunze no kumwitirirwa [Kwa Rujugiro] iza gutezwa cyamunara.

Nyuma yo kuva mu Rwanda bikavugwa ko yaje kujya mu Bihugu binyuranye birimo Afurika y’Epfo, yavuzweho gukorana n’umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse akaba ari umwe mu bawuteye inkunga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved