Umuherwe wo muri Tanzaniya witwa Mohammed Dewji, yatangaje ko ashishikajwe no gushora amafaranga ye mu Rwanda abinyujije muri kompanyi ye yitwa MeTL Group, isanzwe ifite ibikorwa bikorera mu bihugu birenga 10 by’Afurika.
Uyu mukire ukomoka mu mujyi wa Dar es salaam, akaba atunze miliyari 1.5 z’amadorari y’Amerika, yabonanye na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi Ildefonse Musafiri n’umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB, Nelly Mukazayire kuri uyu wa 6 Nzeri 2023. Ni ibiganiro byabereye I Dar es Salaam byibanze ku bufatanye n’uburyo bwo kwihutisha ishoramari ry’iyi kompanyi mu Rwanda.
Abayobozi muri minisiteri babwiye ikinyamakuru The new times ko MeTL Group yagaragaje ko yifuza gushora imari y’amafaranga agera kuri miliyoni 100 z’amadorari y’Amerika (arenga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda) muma sosiyete ane yo mu Rwanda akora amavuta yo guteka, amasabune, ingano n’ibigori, ibinyobwa bya karubone, gutunganya amacupa ya plastike, ubuhinzi, kubika lisansi ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi.
Amakuru aravuga ko iyi kompanyi yamaze kubona ubutaka mu Rwanda. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Mohammed yavuze ko ashimishijwe n’ubufatanye bwe n’u Rwanda nk’umunyabisinesi.
MeTL, ni kompanyi y’umuryango kandi ikaba igizwe n’andi mashami menshi ikaba ifite icyicaro muri Tanzaniya, ikoresha abakozi 38.000. kuri ubu isohora ibicuruzwa bitandukanye birimo ingano, ifu y’ibigori, amavuta aribwa n’ibindi. Ifite ibikorwa mu bihugu 11 byo muri Afurika birimo Uganda, Etiyopiya, Kenya, U Burundi, Zambiya, Mozambique, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Today in the afternoon, Hon. Minister @Ilde_Musafiri together with the Deputy CEO of @RDBrwanda met @moodewji, the CEO of @MeTL_Group at his office in Dar es Salaam.
Their discussions focused strengthening collaboration and ways of speeding up investments of the group in Rwanda. pic.twitter.com/StEwflejwb— Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda (@RwandaAgri) September 6, 2023
Honored to connect with Rwanda's Minister of Agriculture, Honorable Dr. Illdephonse Musafiri and Deputy CEO of @RDBrwanda, Nelly Mukazayire. As a businessman, I'm grateful for the support & facility of Rwanda's institutions 💪 #AGRF #VisitTanzania #VisitRwanda @TheAGRF pic.twitter.com/wPv4XEqwgH
— Mohammed Dewji MO (@moodewji) September 6, 2023