Ku muntu uri mu rukundo hari ubwo ibyiyumviro bihinduka. Buriya iyo umuntu agize amahirwe akabona impinduka ku muntu bakundana, biba ari byiza kuko aba abonye amahirwe yo kuba yabihindura bitaragera kure akavugurura urukundo rwabo. Dore ibimenyetso bigaragaza umuhungu ufite mu bwonko bwe “ndashaka gutandukana nawe”.

 

UBURYO AGUSUBIZA UMWANDIKIYE BIBA BITANDUKANYE “ohh ntaribi”

Urwego rw’igisubizo kiri mu butumwa umukunzi wawe akwandikiye nicyo gipimo cy’ibyuyumviro bye. Nubona hari impinduka ziri gukomeza kwiyongera ku kuntu yagusubizaga, byaba byiza uramutse ubyitayeho ukagarura ibyo byiyumviro yagusubizanyaga mbere. Nk’urugero kuganira kandi mwatembereye ahantu mwembi habanyura.

 

ASHYIRA IMBERE AKAZO CYANGWA INSHUTI ZE KUKURUSHA

Umuhungu umwe wari ufite gahunda yo gutana n’umukunzi we atarabivuga yagize ati” biriya iyo mubwiye ko nari ndi mu kazi cyangwa inshuti zanjye, arabyumva nkabikora nk’urwitwazo”. Umuhungu wese uri gutanga ibimenyetso nk’ibi byo kukurutisha ibindi bintu nk’ibi, aba ari kukubwira biteruye. Gusa nanone hari ubwo koko aba ari mu kazi bityo bisaba kugenzura neza mbere yo gufata umwanzuro.

 

ACA AMAZI IBINTU BIFITE AGACIRO MWAKORANAGA, NKO KWIZIHIZA NOHELI

Niba mwarahoraga mwizihizanya ibirori runaka ariko agatangira kugaragaza ibimenyetso byo kubyirinda, nta kabuza ugomba gutera intambwe ya mbere umwigarurira kuko uwo aba ari kugucika. Ushobora kumukorera ibisa nabyo urugero nko kumutekera ibiryo biryoshye mu rugo mukabisabaniraho.

 

AGUHAMAGARA GAKE CYANE ABYIBWIRIJE

Niba umuhungu mukundana bimeze neza yaraguhamagaraga ariko agatangira kugabanya, icyo ni ikimenyetso simusiga ko ashaka ko mutandukana. Rero nukomeza kubireka gutyo gusa ntugire icyo ukora, urukundo rwanyu ruzuma, rupfe. Byaba byiza utangiye kujya umuhamamagara maze ukamuganiriza ingingo zizajya zituma yisanga mu biganiro.

 

IYO MUGIRANYE IKIBAZO KANDI CYAMUTURUTSEHO NTAGO ASABA IMBABAZI

Iyo bigeze kuri uru rwego ntago umusore aba akigushaka cyangwa ngo akwiyumvemo, ikintu cyonyine kimubwira ko uri kubabara ni amarira, intwaro ya nyayo y’igitsinagore.  Buriya amarira niyo ashobora gutuma umuhungu akugarukira mu gihe koko ari kubona ko yakubabaje, rero nubona ikimenyetso nk’iki ngiki, uzamenye icyo gukora.

 

AKUNDA GUSUBIKA GAHUNDA MUFITANYE KU MUNOTA WA NYUMA

Iyo ibyiyumviro by’umusore biri kurangira, ibintu byose byabahuzaga bihita bimera nk’aho atakibyitayeho, aha bisaba ko umwereka ko wari ukeneye iyi gahunda mwari mufitanye umubwira uti” ntago uzi ukuntu byari kunshimisha iyo uramuka ubonetse….” Bishobora guhindura ibitekerezo bye.

 

IYO UTEMBERANYE N’ABANDI BAHUNGU AKWEREKA KO NTACYO BIMUTWAYE

Buriya umuhungu ukunda umukobwa, nta buryo na bumwe bushobora gutuma yihanganira kumubona ari kugirana umubano uwo ariwo wose n’abandi bahungu, ngo yumve atuje. Nakugaragariza ko atuje nta nicyo bimubwiye kuba uri kumwe n’abandi bahungu, ugomba gukeka nta kabuza ko ibyiyumviro bye kuri wowe biri gukendera.

 

UBUSABANE BWANYU MWEGERANYE, NKO GUSOMANA NO GUKORANAHO BYARAGABANUTSE

Buriya imbaraga z’umuhungu ziganisha ku mibonano mpuzabitsina ni nyinshi cyane kurusha iz’umukobwa, ariko iyo ibyiyumviro byagiye, agaragaza ko atakibishaka. Gusa nanone ntago twabura kukubwira ko uwo mubano cyangwa ubusabane bwo kwegerana no gukoranaho ari kimwe mu bintu bishobora kongera kubaka urukundo n’ibyiyumviro byasenyutse. Rero wagerageza kumwiyegereza muri ubwo buryo, ariko bitandukanye no kumwizingaho.

 

NTAGO AJYA AGARAGAZA KO HARI ICYO BITWAYE KUBYO WAHINDUYE KU MYAMBARO CYANGWA SE IMISATSI YAWE.

Umuhungu iyo atagize igitekerezo aguha cyangwa se ngo akubwire uko ugaragara igihe wahinduye imisatsi cyangwa se ku myambaro wambaye, ibyiyumviro bye biba biri kugenda. Biba byiza iyo umweretse ko byose ukora ubikorera we uvuga uti” mba nshaka kugaragara neza kubwawe”. Bishobora kumuhindura nk’uko Love dukesha iyi nkuru babivuga.

Amafoto: Dore isura y’umugi wa Kigali mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo U Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu na za guvernoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM)

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved