Vladimir Zelensky, Perezida wa Ukraine, ngo yasabye inshuro nyinshi Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ko yamutumira mu birori byo kurahira, ariko akaba yarangiwe kenshi, nk’uko umuhungu wa Trump, Donald Trump Jr., yabitangaje.
Donald Trump Jr. yanditse ku rubuga rwa Instagram, aseka ibyo Zelensky yavuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa podcast Lex Fridman mu ntangiriro z’uku kwezi. Muri icyo kiganiro, Zelensky yavuze ko atabashije kwitabira ibirori byo kurahira biteganyijwe ku ya 20 Mutarama.
Yagize ati: “Ntabwo nshobora kuza, cyane cyane muri ibi bihe by’intambara, keretse Perezida Trump ubwe ari we umpamagaye. Kandi sinzi niba binakwiriye kuko nsanzwe nzi ko muri rusange, abakuru b’ibihugu badatumirwa mu birori byo kurahira kwa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Trump Jr. yashimangiye ko “i gitangaje cyane ni uko yabisabye inshuro zigera kuri eshatu mu buryo butemewe, kandi buri nshuro baramwangira.”
Yongeyeho ati: “Ubu ariyerekana nk’aho ari we wahisemo kutajyayo.” Asoza yita Zelensky “umuntu udasanzwe kandi utangaje.”
N’ubwo abakuru b’ibihugu b’amahanga badatumirwa kenshi mu birori byo kurahira kwa perezida mushya wa Amerika, Donald Trump ngo yarenze kuri uwo muco, atumira abayobozi nka Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Minisitiri w’Intebe Viktor Orban , Perezida Javier Milei w’Argentine, Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni w’u Butaliyani, Perezida Daniel Noboa wa Ecuador, na Perezida Santiago Pena wa Paraguay.