Umuhungu w’imyaka 17 yatawe muri yombi kubwo gusambanya umwana w’imyaka 6

Mu kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, umuhungu w’imyaka 17 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho gusambanye umwana w’umukobwa w’imyaka 6. Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 29 gicurasi 2023 ubwo uwo mwana w’umukobwa yabwiraga ababyeyi be ko yasambanyijwe kandi uwo muhungu amusambanyije inshuro nyinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste yabwiye Kigalitoday ko uwo mwana akimara gutanga amakuru uwo musore yashakishijwe agahita afatwa kuri ubu akaba ari kuri sitasiyo ya RIB ya Kinigi naho umwana ajyanwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Kinigi.

Si muri uyu murenge gusa kuko no mu murenge wa Gashaki mu kagari ka Muharuro, haravugwa amakuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ushakishwa kuko yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 4 agahita atoroka. Ngo uwo mwana wasambanyije yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Gashaki koko basanga yasambanyijwe bahita bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru Wasoma:  RD Congo yasabwe guhagarika gukorana na FDLR

Bivugwa ko ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 4 wasambanyije, bakimara kubimenya mu ijoro ryo kuwa 28 gicurasi 2023 babigize ibanga kugeza ubwo uwo muhungu atoroka ubu akaba ari gushakishwa. Gitifu Tuyizere yabwiye abantu bose ko gusambanya abana ari umuco mubi ukwiye kwirindwa n’abantu bose.

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko icyo cyaha kitazigera na rimwe cyihanganirw abantu nk’abo bakwiye kubihanirwa. Yakomeje avuga ko bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo, umuntu uhemukira umwana nk’uwo abibazwe abihanirwe n’amategeko mu gihe icyaha kimuhamye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved