Umujura yibye televiziyo ayigarura yuzuye inzuki umubiri wose

Umugabo wo mu Ntara y’Amajyepfo (hatavuzwe Akarere byabereyemo), yagiye kwiba televiziyo yo mu bwoko bwa ‘Flat’ mu rugo rw’abandi, ba nyirayo biyambaza umupfumu umaze kubaka izina mu Rwanda, Salongo, ateza uwo mujura inzuki umubiri wose ndetse anagarura ya televiziyo. https://imirasiretv.com/umusore-wimyaka-23-yaryamanye-numukobwa-kugeza-ashizemo-umwuka/

Mu mashusho yigeze gutambuka kuri shene ya YouTube ya BigTown TV ya Bac T, agaragaza umuryango wibwe uvuga ko iriya televiziyo wari warayifashe muri make make na Kompanyi ya MobiSol [aho bishyuraga make make]. Bavuze ko bakimara kubona bibwe iyi televiziyo bahise bagira uburakari maze niko kuyoboka umupfumu uzwi nka Salongo kugira ngo barebe niba yayibagarurira.

Inkuru Wasoma:  Umurambo w’umugabo wasanzwe mu giti Ubuyobozi buvuga ibyo butemeranyaho n’abaturage

Aya mashusho agaragazaga umugabo uteruye televiziyo, yuzuye inzuki nyinshi cyane cyane ku gice cy’umutwe, aho Salongo yavuze ko ziramuvaho namara kugeza iriya televiziyo aho yayikuye. Ni kenshi uyu mupfumu, akomeza kugaruka mu nkuru zivuga ko yagaruje ibyibwe, ndetse bikanavugwa ko akora ibitangaza birimo kuguruka, icyakora hari n’abakunda kubyita agatwiko bavuga ko baba bashaka kwamamariza uyu mupfumu bityo bagapanga babeshya ko yagaruwe ibyibwe. https://imirasiretv.com/abafana-ba-apr-fc-bakoze-impanuka-ikomeye-ubwo-barekezaga-muri-tanzania-amafoto/

Inkuru bijyanye: https://imirasiretv.com/umupfumu-salongo-mu-rusengero-udushya-twaranze-ubukwe-bwa-salongo-wasezeranye-numugore-we-amafoto/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved