Umujyanama w’ubuzima yabujijwe gusambana yiyahuza ibinini by’imbeba.

Uwambaye Leoncie utuye mu mudugudu wa Kaburanjwiri, akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango, ni umujyanama w’ubuzima muri uyu mudugudu ubusanzwe akaba ari umugore ufite abana bane ariko washakanye n’umugabo byemewe n’amategeko nyuma akaza kwahukana agasubira kubana n’ababyeyi be.

Ababyeyi be uwambaye batangarije BTN TV ko uyu mukobwa akigaruka iwabo mu rugo yatangiye kugira ingeso yo gusambana ku rwego rw’uko yazanaga n’abagabo bakarara iwabo, bwacya mu gitondo bakagenda, ariko ababyeyi bamusaba gusubirana n’umugabo we akabyanga n’abana be bikaba uko nguko ahubwo akaba yari yarashyize imbere icyo bise uburaya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 mutarama 2023, Uwambaye Leoncie yazanye umugabo iwabo, abwira ababyeyi be ko uwo ari umugabo we, gusa ngo papa we aza kubyanga amubwira ko umugabo we azi ari uwo bashakanya n’amategeko, ngo byaje gutuma Uwambaye ajya mu cyumba afata ibinini by’imbeba arabinywa, gusa ababyeyi be n’abaturanyi baje gutabarira hafi bamuha amata aza kubiruka, kuri ubu  akaba ari mu bitaro bya Gitwe aho arwariye.

Ababyeyi ba Uwambaye batangarije BTN TV ko nta kintu na kimwe bigeze bapfa n’umukobwa wabo, uretse kuba bamusabaga ko yasubira ku mugabo bashakanye byemewe n’amategeko ndetse bakanamubuza gutahana abagabo iwabo bakararana buri joro, ndetse bagafatanya n’abana be bane mu kubimusaba ariko we akabifata nko kumubangamira.

Abaturage batuye muri aka gace bafatanije n’ababyeyi ba Uwambaye, batangaje ko batunguwe cyane ndetse bakanababazwa no kubona umujyanama w’ubuzima wakabaye intangarugero mu bandi ariwe ufata ibinini by’imbeba akiyahura, gusa bavuga ko naramuka akize bazamwicaza bakamunenga ku gikorwa yakoze kigaragaza ubugwari.

Inkuru Wasoma:  The Ben yatumiwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda

Wa musore ukurikiranweho gushuka abantu ko azabatumiriza imodoka hanze yasabye urukiko kumurekura agasoza ibyo yatangiye ku bakiriya be.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwenya ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye I Goma ababwira ijambo rikomeye

Wa musore ukurikiranweho gushuka abantu ko azabatumiriza imodoka hanze yasabye urukiko kumurekura agasoza ibyo yatangiye ku bakiriya be.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved