Yesenia Lara GutiƩrrez wari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz muri Mexique, yarashwe ahita apfa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byanyuraga kuri Facebook ako kanya ku wa 11 Gicurasi, Yesenia araswa ubwo yasuhuzaga abaturage mu muhanda wa Texistepec, ari kumwe nāabamushyigikiye.
Inzego zāubuyobozi muri Mexique zatangarije ikinyamakuru CNN ko Yesenia nāabandi bantu batatu ari bo biciwe muri iki gitero.
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yamaganye ubu bwicanyi, avuga ko Leta iri gukorana nāinzego zāumutekano nāubushinjacyaha mu ntara ya Veracruz kugira ngo hamenyekane ababugizemo uruhare.
Ati āTurakorana cyane cyane nāibiro bishinzwe umutekano, kandi dutanga ubufasha bwose bukenewe muri ibi bihe byāamatora mu ntara za Veracruz na Durango.ā
Guverineri wa Veracruz, RocĆo Nahle, yavuze ko nta mwanya nāumwe cyangwa urwego rwatuma umuntu yamburwa ubuzima, yongeraho ko hatangiye iperereza kugira ngo abakoze ubu bwicanyi baburyozwe.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Data CĆvica, watangaje ko mu mwaka ushize, Mexique yahuye nāibikorwa byāubugizi bwa nabi byinshi bijyanye na politiki, aho hagabwe ibitero 661 ku bantu no ku nyubako.
Abenshi mu bagabweho ibitero bari abayobozi nāabakandida ku myanya yāubuyobozi bwo ku rwego rwāuturere.