Komisiyo Ishinzwe gutegura Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yaraye itangaje amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa, nyuma y’iminsi icumi habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu aho Perezida Tshisekedi akomeje kuyobora abandi bakandida ku majwi 72.89%.
Iyi mibare y’amajwi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ko uri kuza akurikiye Tshisekedi ari Moise Katumbi wahoze ari umuyobozi w’Intara ya Katanga n’amajwi 18.27%, akurikiwe na Martin Fayulu ku mwanya wa gatatu. Muri aya matora harimo abakandida 18, bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bananiwe gushyira hamwe ubwabo ngo batange umukandida umwe muri aya matora.
Muri aya matora abamaze kwemera ko batsinzwe ni babiri harimo uwitwa Constant Mutamba w’imyaka 35 y’amavuko, akaba yarabyemeye ku wa Kane, ndetse ni na we mukandida muto mu biyamamaje. Undi waraye yemeye ko yatsinzwe ni Tony Bolamba wahoze ayobora intara ya Equater.
Ejo ubwo CENI yatangazaga aya majwi yagateganyo, amahirwe ya Tshisekedi yo kongera kuyobora iki gihugu yakomeje kwiyongera kuko yaje afite afite amajwi miliyoni 11.6 kuri miliyoni 15.9 yari amaze kubarurwa. Aya matora yo muri RDC yanenzwe bikomeye n’abakandida biyamamarije kuyobora umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bavuga ko yabayemo “Ubujura bw’amajwi menshi cyane”.
Biteganyijwe ko ejo ku wa 31 Ukuboza 2023, CENI izatangaza imibare y’agateganyo ya nyuma y’ibyavuye mu matora. Biteganyijwe ko ibirori byo kurahira ku mukandida uzaba watowe, bizaba ku wa 24 Mutarama 2024.