Ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, Mpayimana Philippe, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Huye na Gisagara, yatangaje ko aramutse atowe; urubyiruko rwose rwazajya rujya mu gisirikare mu rwego rwo gukarishya ubwirinzi bw’u Rwanda.
Uyu mukandida wigenga ibi yabitangarije mu Murenge wa Ngoma mu Karere Huye, ndetse no mu Murenege wa Musha mu Karere ka Gisagara. Yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi ye, ko naramuka atowe azazamura urwego rw’ubwirinzi bw’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwose rukajya runyura mu gisirikare, bityo abakiri bato bakarushaho kukiyumvamo, no gushaka abakijyamo bikoroha.
Yagize ati “Nk’Igihugu cy’u Rwanda tugomba gukomeza gahunda yo kwirinda. Ni yo mpamvu kuba urubyiruko rwose rwajya mu gisirikare biri mu bizongera ubwirinzi bw’Igihugu, noneho ingufu zitakazwa mu guhamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare zikagabanuka, aho urubyiruko rwose ruzaba rwaratojwe igisirikare.”
Uyu mukandida yavuze ko natorwa azafasha abantu kubona imishinga ibateza imbere, ku buryo imirimo mu Gihugu yiyongera, bityo n’ubushomeri bukaba amateka. Ati “Nifuza ko imirimo yiyongera mu Banyarwanda kandi imirimo yose igahabwa gahunda, igashyigikirwa, ikanasora, igatuma twunganira ibigega nk’icya Mituweli, ikigega cyo kugoboka abari mu byago, mu biza, abakene, abatishoboye, hakabaho n’ikigega cyo gufasha abashomeri, igihe umuntu ataye akazi agafashwa kugira ngo azabone akandi adahungabanye.”