Ni mu mudugudu wa gasyankingi wo mu murenge wa Gishamvu uherereye mu karere ka Huye, aho abaturanyi b’umukecuru bavuga ko abarembeje abahohotera mu buryo bwose bushoboka ariko bakabura ubutabera ngo bubarenganure kubera ko niyo bareze batarenganurwa bakaba bavuga ko aribyo bikomeza gutiza umurindi uyu mukecuru gukomeza kubakorera urugomo nk’uko tubikesha TV1.
Bamwe mu baturage bashinja uyu mukecuru kubahohotera harimo umukecuru witwa Nyandwi Esperance uvuga ko amaze kumuhohotera inshuro 4 kandi akaba abofotoye gihamya mu buryo bw’inyandiko ihamywa na raporo y’umudugudu ndetse n’undi baturanye witwa Musabimana Alphonsine irembo ku rindi we amaze guhohotera inshuro ebyiri.
Uyu wahohotewe witwa Alphonsine wanavuze ko uyu mukecuru yashatse kumutemesha ishoka ku gahanga gusa akayifatira hejuru y’umutwe itaramugeraho, avuga ko uyu mukecuru wagira ngo yashakaga kumwica Imana igakinga akaboko, nyuma bimaze kuba ngo uyu mukecuru yatanze amafranga makeya maze basaba alphonsine kumuha imbabazi nawe avuga ko ubwo ari ubwa mbere amubabariye.
Undi nawe avuga ko yamukubise mu rubavu akingaho ukuboko akaba ariko kwangirika, ndetse akaba yaranamwangije n’amaguru. Uru rugomo rw’uyu mukecuru rwemezwa n’umutwarasibo waho ngaho uvuga ko bafite ikibazo giterwa n’uyu mukecuru, ati” muri iyi sibo yacu dufite ikibazo kandi giterwa n’umuntu umwe, mudufashe nk’abanyamakuru rwose mutugereze iki kibazo mubutabera badusuzumire uwo muntu”.
Uyu mutwarasibo akomeza avuga ko uko basanzwe bazi uyu mukecuru nta ndwara yo mu mutwe bamuziho, ariko ubutabera buramutse bumusuzumye wenda bashobora gusanga afite ikibazo bo batigeze bamenya maze bakamuvura wenda agakira kuko ibyo abakorera Atari ibintu by’abantu bazima kuko iyo ashatse kwisaza akubita uwo ashaka, ndetse akomeza avuga ko nawe afite impungenge z’uko ubwo atanze ayo makuru ashobora kutarara.
Nyamara ubwo itangazamakuru ryavugishaga uyu mukecuru bashinja urugomo yahakaniye kure avuga ko barimo kumubeshyera, ati” umva mu izina ry’Imana njyewe nongera ndahire, Mu izina ry’Imana sinjya nyirahira mu binyoma, nya Bikira Mariya w’I Kibeho abyumve, njye nicara mu rugo rw’umugabo wanjye, nta muntu nshotora, nta muntu niyenzaho, ahubwo ibintu banzanaho birenze igipimo, mu izina ry’Imana ishobora byose”.
Nyamara nubwo uyu mukecuru ahakanira kure ko ibyo ashinjwa ataribyo, hari ibindi birego byagiye bitangwa nk’urugero ikirego cyatanzwe na Nyanwi n’ubundi umwe mu bavuga guhohoterwa n’uyu mukecuru, ubwo mu mwaka wa 2017 yahohotewe n’uyu mukecuru ariko bajyana ikirego mu butabera ngo ntigikurikiranwe, aho bashakiye kukibyutsa bagasanga ikirego cyarahinduwe, ngo kubera ko ubuhamya bwari bwaratanzwe abashinja uyu mukecuru basanze bwarahinduwe ahubwo hari abatanze ubwo gushinjura mu buryo batazi, bakavuga ko ibyo bidasobanutse na gato.
Umuturage umwe yagize ati” ariko se ubuyobozi bwo kuri RIB bwakira umuntu uje gusubikisha urubanza cyangwa kurwica, ny’iri ukururega adahari bimeze bite?”. Undi muturage yavuze ko bitumvikana uburyo ikirego cyagera muri RIB ariko nyuma hakagira abaturage bahabwa amafranga kugira ngo bajye gutanga ubuhamya butari ubwa nyabwo maze ikirego gisubikwe. Si abo gusa kuko undi muturage yavuze ko ngo hari ubwo umukuru w’akagari aza mu baturage n’umukuru w’umudugudu ahari, bakabwirwa n’abaturage amakuru maze bakayajyana muri RIB, ariko basubirayo bagasanga amakuru yarahindutse.
Ubwo TV1 dukesha iyi nkuru bashakaga kuvugana n’umuvugizi wa RIB bwamwandikiye ubutumwa bugufi, gusa iyi nkuru iza kurangira gukorwa nta kintu arabatangariza nyuma y’uko yari yabasubije mu butumwa bugufi ko araza kubasubiza, gusa umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge wa Gishamvu Nkubana Vianney we yavuze ko hari ibirego bifitanye isano n’iki kirego byagiye bikurikiranwa.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kandi amakuru ahari n’uko uyu mukecuru koko yahohoteye mugenzi we, ariko ibyo kuba harimo ruswa byo byaterwa n’ibyavuye mu iperereza kuko ntawapfa kubihamya, ikindi kandi kuba ibi bimaze igihe gito bibaye bivuze ko ari ibintu bizakurikiranwa mu maguru mashya.