Mukamuhemba Sarah w’imyaka 86 y’amavuko utuye mu murenge wa Kigali, akagari ka Ruriba, avuga ko yajujubijwe n’umuhungu we Gahamanyi Damien afatanije n’umukazana we, bamuteye munzu kugeza kuri ubu akaba abwirwa ko azicwa iyi mitungo bakayisigarana bonyine.
Uyu mukecuru avuga ko Gahamanyi yashatse umugore amuzana muri iyi nzu ye, ndetse bakaba baramwambuye icyangombwa cy’ubutaka bwe, Gahamanyi akaba yarazanye umugore amukuye ku wundi mugabo.
Abavandimwe ba gahamanyi batangaje ko bose bahawe imigabane yabo, gusa ubwo Damien yafungurwaga aza kugurisha imitungo ye yose akaza gucumbikirwa na nyina, aribwo yaje kuva mu rugo akajya kurya amafranga yakuye mu mitungo yagurishije ubundi yagaruka akagarukana umugore bose bakabana muri iyi nzu, none bakaba baratunguwe no kubona uyu Gahamanyi n’umugore we birukana umukecuru mu nzu, bakavuga ko ubuyobozi bwagakwiye kugira icyo bubikoraho kugira ngo butabare uyu mukecuru.
Abuzukuru uyu mukecuru yareze nabo bavuze ko koko uyu Gahamanyi yakoreye ubuhemu nyina, bakaba basaba niba hari ikintu cyakorwa ngo uyu mukecuru arenganurwe byaba byiza.
Umugore wa gahamanyi we atangaza ko yatunguwe no kumva bavuga ko inzu Atari iye, kandi yarayitakajeho amafranga kugira ngo yubakwe, bityo akaba avuga ko aramutse avuye muri iyi nzu yahabwa angana na million ahwanye n’ayo yatanze ubwo inzu yasanwaga, ati” iyi nzu yari yarasenyutse yose, nitwe twayubatse irongera irakomera, rero kugira ngo nyivemo nuko bansubiza ayo natanzeho angana na million imwe”.
Abaturanyi b’uyu mukecuru banyomoje uyu mugore wa Gahamanyi bavuga ko ari kubeshya, kuko buri kintu cyose kiri kuri iyo nzu Atari we wabikoze ahubwo ari umugabo we, ndetse icyumba araramo akaba ari icya nyirabukwe kimwe n’uburiri. Uyu mukecuru Mukamuhemba avuga ko abayeho nabi akaba abihurizaho n’abaturanyi bityo akaba asaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo.
Ati” mbayeho nabi cyane, yewe ngaburirwa n’umugiraneza”. Abaturanyi bo bakomeje bavuga ko atajya agira amahoro kuko arara atukwa ndetse anatotezwa, kuburyo na nijoro atajya agira amahoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruriba, Ndeze Patrice, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikemura bidatinze cyane, kuko inteko y’abaturahe yo kuwa kabiri izasiga cyamaze gukemuka, gusa akomeza gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane. source: btn
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video