Umuryango w’umukecuru w’imyaka 83 utuye mu Majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Muhanga, ukomeje guhangayikishwa n’uburwayi bwakomotse ku miti abaganga bahaye uyu mukecuru bibeshya ko arwaye SIDA kandi ari muzima. Inkiko zemeje ko ibikoresho byakoreshejwe bamupima bitari byujuje ubuziranenge.
Umuryango w’uyu mukecuru witwa Venanciya uvuga ko uhangayikishijwe n’ubu burwayi yavanye mu kunywa imiti ya SIDA kandi atayirwaye, aho byangije umubiri we n’ubwonko aho ashobora kureba umuntu ntamumenye bakavuga ko n’ibice by’umubiri byangiritse.
Umuhungu w’uyu mukecuru avuga ko yamujyanye kumupimisha mu mavuriro yigenga bamubwira ko atigeze arwara SIDA kuva yavuka. Bakomeza bavuga ko bananiwe kumvikana na MINISANTE bahitamo kugana inkiko, aho urukiko rwasabye RBC kwishyura miliyoni 6frw n’indishyi y’akababaro y’ibihumbi 800,000frw by’umwavoka n’andi y’ikurikirana ry’urubanza.
Icyakora uyu muryango ntabwo wanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko aho wagiye kujurira uvuga ko ukeneye akayabo ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.