Umukecuru yaje guhiga bukware umu avoka w’I Kigali wamuriye amafranga ntiyamuburanira| umuyobozi w’urugaga rw’aba avoka yagize icyo abivugaho.

Ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 ari kumwe n’umuhungu we baturutse mu karere ka Kayonza aho baje muri Kigali bavuga ko baje gushaka umu avoka bahaye amafranga ngo ababuranire mu kirego cyabo kimaze imyaka igera muri ibiri ariko uwo mu avoka akaba yaraburiwe irengero, nabo bagafata umwanzuro wo kuza I Kigali ngo bamushakishe.

Uyu mukecuru ubwo yaganiraga na BTN TV yavuze ko ibi bintu byari bimurambiye, kuko mu myaka ibiri ishize nibwo bagiranye amasezerano n’uyu mu avoka bakamuha n’amafranga, ariko aho kwita ku kirego cye agahita aburirwa irengero burundu imyaka ikaba yari yicumye, ndetse n’imitungo barimo kuburanira yo ubwayo ikaba irimo kwangirika.

Uyu musore w’uyu mukecuru yasobanuye avuga ko baje I Kigali batekereza ko baramubona, bakaba bamaze iminsi 3 bamushakisha batamubona, bamuhamagara bakamubura noneho bakaba bahuye n’umunyamakuru ubwo barimo kuzerera ngo barebe ko baramubona, ari nabwo uyu munyamakuru yabaganirije yamara kumva ikibazo cyabo, akabafasha kuvugana n’uyu mu avoka waganiriye n’uyu mukecuru arimo kumukankamira cyane.

Mu ijwi rikanga uyu mu avoka yabajije uyu mukecuru ikintu amushakaho, umukecuru amusubiza amubwira ati” ubona koko ahantu ncumbitse koko, ntakomeza gukoresha amafranga mu icumbi? Ahubwo se koko urabona ntari kubigwamo kandi naraguhaye amafranga yanjye ngo wite ku kibazo cyanjye ariko ukaba waraburiwe irengero?”.

Inkuru Wasoma:  Umva bimwe mu bisubizo abatwara mu muhanda batanze bigatuma CP Kabera avuga ko hari abazasubizwa kwiga igazeti.

Uyu mu avoka witwa Claude Ngabo yakomeje gukankamira umukecuru amubwira ko atazi icyo amushakaho, ndetse ko niba adashaka ko bakorana ibyo bimureba, umukecuru yakomeje kumubwira ukuntu yavuye mu ntara aje kumureba ariko akaba atamubona, amubwira ko mu masezerano bari bafitanye yagombaga kuza kureba uko ikibazo cyabo kimeze ariko ntiyabikoze, uyu mu avoka amubwira ko yajya kumureba bige kurubanza rwe niba atabishaka ntacyo bimubwiye, bigaragara ko uyu mu avoka ari kubyihunza.

Ku murongo wa phone umunyamakuru yavuganye n’ukuriye urugaga rw’aba avoka mu Rwanda Moise Nkundabarashi, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kandi kigakemuka vuba, avuga ko kandi niba uwo mukecuru afite amasezerano, ndetse akanagaragaza ko hari ibyo yahaye umu avoka, umu avoka nawe ntakore ibyo agomba gukora, agomba kwandika abyerekana ubundi umu avoka bakamushyikiriza abashinzwe imyitwarire ibibazo bigakemurwa.

Si uyu mukecuru wenyine wagaragaje ko ahemukiwe n’umunyamategeko, kuko no mu minsi yashize hari abaturage bagiye bagaragaza uburyo abanyamategeko bakomeza kubahemukira.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved