Umukinnyi ukomeye wa APR FC yihakanye umugore babyaranye kabiri

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga cyangwa Fils yihakanye umubyeyi bamaze kubyarana abana babiri bivugwa ko batangiye inzira y’urukundo ubwo yakinaga muri AS Muhanga.

Bisobanuye ko uyu mugore wifuje ko amazina ye akoreshwa ari Uwamahoro Yvette amaze imyaka igera kuri ine ari mu munyenga w’urukundo na Nzotanga. Uyu mubyeyi wihagije mu bijyanye n’ubutunzi, yasabye uyu myugariro kumubyarira, undi abyemera atazuyaje ariko nyuma urukundo rwa bo ruzamo ibibazo.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko uyu mubyeyi atigeze ashaka umugabo ariko yifuje kujya mu rukundo n’uyu myugariro ngo bombi bajye bakemurirana ibibazo by’umubiri ariko n’urukundo rwa bo rugumeho. Ndetse ngo Ku bw’ibyago aba bagize umwana wa bo wa mbere yavutse mu kwezi kwa Werurwe 2023, ariko ahita yitaba Imana akivuka. Imfura y’aba bombi, Nzotanga yayise Ndayishimiye Junior.

Icyakora ngo bidatinze uyu mubyeyi yongeye gusama indi nda ya Nzotanga kuko mu ntangiriro za Mutarama 2024 bahise bibaruka ubuheta bwa bo babwita Byishimo Olga. Uyu mwana w’umukobwa na we ntiyagize amahirwe yo kubaho, kuko tariki ya 16 Mutarama 2024, yahise yitaba Imana ariko ashyingurwa ku wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024 mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Umubano w’aba bombi ubwo wari ukiri ubuki, uyu myugariro yamenyeshaga uwitwaga umukunzi we, gahunda ze zose z’akazi ndetse ubwo yajyaga mu Busuwisi gutanga ubuhamya ku rubanza APR FC iri kuburanamo na Adil Erradi Mohamed wahoze ari umutoza wa yo, yakomeje kujya amubwira buri gahunda zose ariko amubwira ko yagiye mu igeragezwa.

Inkuru Wasoma:  Amafoto utabonye y’ikipe ya APR FC mu myitozo imurika abanyamahanga bashya

Amakuru avuga ko Nzotanga yari yarasabye uyu mukunzi we ko umubano wabo waba ibanga rikomeye nyuma uyu mubyeyi nawe aza kumwemerera maze amusaba ko atazamubangikanya n’abandi bakobwa ndetse bivugwa ko n’inzu uyu musore abamo ku Ruyenzi ari uyu mubyeyi uyishyura.

Gusa nubwo yari yarabyemeye ntibyamukundiye, kuko byarangiye akundanye n’izindi nkumi zirimo uwitwa Nadine, Aliane na Madina bari kumwe magingo aya. Ubwo Uwamahoro yari amaze kubibona yabibajije umukunzi we undi amubwira ibitandukanye n’ukuri ariko nyuma uyu mubyeyi yibonera ibimenyetso by’uko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Nzotanga na Madina.

Uyu mubyeyi byaramubabaje cyane kugeza ubwo atangiye kujya avugana nabi n’uyu myugariro ndetse biza kumenyekana ko uyu myugariro yatangiye kujya abwira umukunzi we mushya (Madina), ko atigeze amenyana na Uwamahoro wamukoreye byose kugeza ku kumukodeshereza inzu atuyemo.

Byageze aho Fils yerura abwira uyu mubyeyi wamubyariye abana babiri, ko ntaho amuzi ndetse yanamwibagiwe akamukura mu bitekerezo bye nyamara ibimenyetso byerekana ko umubano wa bo wigeze kuryoha, ndetse hari n’amakuru avuga ko we n’umukunzi we mushya bafashe icyemezo cyo kwishinganisha mu nzego z’Umutekano ku bwo gukeka ko Uwamahoro yazabagirira nabi.

Ndayishimiye Dieudonné (Nzotanga) yamenyekaniye cyane muri AS Muhanga yo mu Karere ka Muhanga, ahava aza mu kipe ya APR FC akirimo kugeza magingo aya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved