banner

Umukinnyi wa filime ukunzwe cyane yagaragaye ku rubyiniro yambaye uko yavutse-AMAFOTO

Icyamamare mu mikino ya ‘Catch’ no muri Sinema ku Isi hose, John Cena, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko yegeze ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga mu birori by’ibihembo bya ’Oscars 2024’ byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

Uyu mugabo ufite abakunzi batari bake cyane cyane mu mikino ya ‘Catch’ yinjiye ku rubyiniro atunguranye kuko yahageze yihisha uwari wanayoboye ibi birori, Jimmy Kimmel ubwo yari ari kugaruka ku nshamake y’amateka y’ibi bihembo byaraye bitanzwe ku nshuro ya 96.

Jimmy Kimmel yabanje gutera urwenya abari bakoraniye muri Dolby Theatre, ababaza uburyo bakwakira kubona umugabo yambaye ubusa buri buri, buri umwe amuha urw’amenyo, batekereza ko bitashoboka.

Inkuru Wasoma:  Wa mukobwa wafungishije NDIMBATI yabeshye imyaka| mama Immacule afite icyo yabivuzeho

Mu gihe yari akiri kubivuga, John Cena yamuturutse inyuma, yambaye uko yavutse, afite urupapuro [Envelope] ruhishe imyanya ye y’ibanga, uru rupapuro rwarimo amazina y’uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’.

Mbere yo gutangaza uwatsinze Jimmy Kimmel yabanje gutera urwenya na John Cena, uyu munyamakuru ahita yambika Cena umwitero, maze batangaza Holly Waddington nk’uwegukanye iki gihembo abikesheje filime ‘Poor Things’.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved