Umukinnyi witozaga gusiganwa ku magare yagonzwe n’imodoka ahita apfa

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, mu muhanda uva Byangabo werekeza Gatagara mu Karere ka Musanze habereye impanuka, aho Manizabayo Étienne wakiniraga Ikipe y’Abato ya Benediction Club, yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, barimo n’abakuru, bari mu myitozo.

Munyankindi Benoit, Umuyobozi wa Benediction Club yavuze ubwo abakinnyi benshi barimo n’abakuru bakinira amakipe atandukanye na Java-Invotec na Karongi Cycling Team bari mu myitozo, bagonzwe n’imodoka, aho Manizabayo Étienne w’imyaka 17 y’amavuko yahise yitaba Imana.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mukinnyi wari ukiri muto yakiniraga Benediction y’Abato [Junior] yahise ahasiga ubuzima, mu gihe bagenzi be bahise bihutanwa kwa mu Butaro bya Ruhengeli. Ati “Twari tugiye kugera mu Gataraga, bagonze abakinnyi benshi, bagonzemo batandatu cyangwa barindwi. Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga.”

Inkuru Wasoma:  Twagirayezu Thaddé atorewe kuyobora Rayon Sports

Yakomeje agira ati “Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze,… Ni benshi twari kumwe.”

Iyi mpanuka y’imodoka yagonze abakinnyi bari mu myitozo, ibaye mu gihe mu mukino w’amagare mu Rwanda, hari gukinwa irushanwa ry’abato rizwi nka Rwanda Youth Racing Cup 2024, riri kubera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved