Umukobwa witwa Vanessa wari umucungamari w’akabari kamwe ko mu karere ka Rusizi mu mujyi wa Kamembe, arashinja uwari umukoresha we kumwirukana akanamwambura arenga miliyoni imwe nyuma yo kumusaba ko baryamana akanga.
Uyu mukobwa avuga ko yari yarasabye umukoresha we kujya amubikira amafaranga ye akazayamuha agwiriye, amezi 11 yose agezemo yari atarahembwa. Uyu mukoresha witwa Jean Marie bivugwa ko ari muramu we bivugwa ko yagiye amusaba kuryama na we mu bihe bitandukanye, akamutera utwatsi akavuga ko ariyo mpamvu yamwirukanye akaba yaranze no kumuhemba.
Vanessa yabwiye Radiotv10 ko uyu mukoresha amurimo miliyoni n’ibihumbi mirongo icyenda na bine, abandi bose bakoranaga bakaba barahembwe ariko kubera ikibazo bagiranye uyu mugabo akaba yaranze kumuhemba.
Bamwe mu bakoranye na we bavuga ko sebuja yakundaga kureba nabi umuntu wese ugerageje kuvugisha uyu mukobwa, kuburyo byagaragaraga ko amukunda. Icyakora uyu mugabo we uvugwaho kwanga guhemba umukobwa akanamwirukana kubwo kuba yaranze ko baryamana, yabihakanya yivuye inyuma.
Yavuze ko kuba ataramuhemba ari uko bakiri mu mibare kugira ngo amenye nyirizina ayo agomba kumuhemba.
Gitifu w’umurenge wa Kamembe, Jean Pierre Iyakaremye avuga ko yagejejweho iki kibazo cyo kwamburwa, agahamagara uyu mugabo akamwemerera ko azahemba uyu mukobwa igihe azaba arangije imibare. Avuga ko niba harabayeho ibyo gusaba ko baryamana, yagira inama uyu mukobwa kugana Urwego rw’Ubugenzacyaha.