Umukobwa ari kubika nk’inkoko nyuma yo gutwara umugabo wa mukuru we| ngo bari bamuzi ko ari indaya

Ni mu karere ka MUSANZE mu GAHUNGA aho hari umukobwa wasanzwe n’imbaga nyamwinshi arimo gutaka cyane arimo kurira ndetse atakamba avuga ngo bamubabarire ngo kuko yatwaye umugabo wa mukuru we anasaba imbabazi ko mukuru we ariwe wamubabarira.

Uyu mukobwa mu marira ye yavugaga ati” umugabo wa mukuru wanjye, naramutwaye nambabarire” akarenzaho kubika nk’inkoko. Umunyamakuru wa URUGENDO kuri youtube ubwo yahamagarwaga  akagera ho biri kubera abo yahasanze bamubwiye ko uwo mukobwa basanzwe bamuzi, ariko ngo yavuye mu mugi ajya gutura mu cyaro aho yabanaga n’uwo mugabo, noneho bagakunda kumva bavuga ko uwo mugabo Atari uwe ariko uwo mukobwa akabihakana.

Bamwe mubaturage baganiriye n’umunyamakuru, umwe yagize ati” uyu mukobwa ni murumuna w’uyu mugore uri aha ngaha, uyu mukobwa akaba yaramutwariye umugabo ariko akaba yarabihakanaga avuga ko atariwe wamutwaye, umugabo yamuvanye mu mugi amuzana ino aha mucyaro, akajya avuga ngo umugabo ni uwe, mukuru we aravuga ngo agiye kurogesha arebe umuntu watwaye umugabo we, aribwo byaje kurangira uyu mukobwa ariwe uri kubika nk’inkoko”.

Undi mugabo yakomeje avuga ati” uyu mukobwa yatwaye umugabo wa mukuru we,umenya mukuru we ariwe wamurogesheje, uyu mukobwa afite ingeso zo gutwara abagabo b’abandi turamuzi twese, abakobwa benshi bamuvugaga nabi uyu mukobwa”.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru yagereranije abakora imibonano mpuzabitsina batujuje imyaka 18 nk’amarimbi

Mukuru w’uyu mukobwa bavuga ko yatwaye umugabo we yavuze ati” amazina yanjye nitwa MARIANA, njyewe uriya ni murumuna wanjye, uyu murumuna wanjye yari yarantwariye umugabo, ariko nkajya mubaza buri gihe mubwira nti ese ko bagushyira mu majwi ngo ni wowe wantwariye umugabo wanjye nibyo koko? Agahakana, none ubu mbasanze mu kabari barimo kurya inkoko, ndamubwira nti niba koko ari wowe watwaye umugabo wanjye, ugahakana, iyo nkoko urimo kurya urayibona. Nuko rero ibyo nakoze abaganga babikoze nibwo murumuma wanjye abaye kuriya”.

MARIANA yakomeje avuga ko we na murumuna we bafite undi muvandimwe kuburyo bavutse ari batatu, uyu MARIANA abavana mu cyaro abazana mu mugi, arihira uyu murumuna we amashuri ariga ararangiza, nyuma aribwo yaje kubana n’umugabo we ndetse babyarana n’umwana ariko yamubaza agahakana, kuko yari yaramuvanye mu mugi akamuzana mu cyaro, aribwo abasanze mu kabari bari gusangira inkoko umugabo we akiruka akamusiga, yabaza murumuna we niba koko yaramutwaye umukobwa agahakanira kure aribwo babonye mukandi kanya umukobwa ari kwinyagambura hasi arimo kubika nk’inkoko.

Mukomeze mudusure ku rubuga rwacu mugaruka kureba izindi nkuru nyinshi tuzajya tubagezaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved