banner

Umukobwa ategekwa gutanga inka ngo abone umugabo. Dore ibyo abakobwa batanga ngo babone abagabo mu turere dutandukanye.

Mu karere ka Nyabihu, umukobwa ugiye gushaka agomba guha inka umusore ndetse uwifite agatanga n’ishyamba.

Abaturage bo mu mirenge ya Jomba na Rambura babihamije bavuga ko bimaze igihe nk’uko babitangaje, umwe yagize ati” ni umuco uri kugenda waduka, ukumva kugira ngo umukobwa runaka kugira ngo yereke abandi ko akomeye, yashyingiranwe inka, n’undi wo kuruhande yabibona ati nzabikora”.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ariko nanone biterwa n’ibyo umusore yatanze iwabo w’umukobwa, gusa ngo hari n’umukobwa uba waratembereye, ubwo ni uwashakashatse maze akagura inka, bityo bikaba bitashoboka kumubuza kuyitanga kandi ariwe wayiguriye.

Bamwe mu bagore batangaje ko nta muntu wagakwiye kuba anenga ibi bikorwa, ariko ikibazo gihari ni uko abakobwa b’abakene batabona abagabo, umwe yagize ati” iyo umukobwa ari iwabo nta mitungo afite, nta mugabo akunda kubona, biragoye cyane birebera abafite amafranga”.

Ibyo abagore bavuga bikomeza bishimangirwa na bamwe mu basore bavuga ko mbere yo kurambagiza umukobwa babanza kureba urwego rw’ubukungu rw’iwabo, bakagendera kure abo mu miryango ikenye. Umusore yagize ati” hari igihe ureba ukavuga uti n’ubundi sinajya kuzana umusore w’umukene kandi nanjye ndi umukene, kandi nkeneye gutera imbere kandi ninzana umukobwa wo mubakire, nanjye bazamfasha gutera imbere”.

Inkuru Wasoma:  Intandaro nyamukuru yatumye Dealer yiba telefone ya The Ben n’umupangu yari afite nyuma yo kuyitwara

Nubwo bamwe bagihuriza iki gikorwa, ariko bamwe mu baturage bavuga ko ari ibintu byagakwiriye gucika bakareka gushaka abagore babakurikiyeho inka n’amashyamba ndetse iki gikorwa kigacika burundu. Bakomeza banavuga koi bi ntaho biba bitandukaniye no gushaka ibintu utakoreye.

Umuyobozi w’umurenge wa Jomba, Gahutu Tebuka Jean Paul avuga ko nawe mu gihe gito amaze muri uyu murenge yabihasanzwe, gusa akavuga ko bikorwa n’imiryango yifite, gusa ngo ikibazo kikaba kubashaka kwigana iyo miryango kuko nta muntu wagakwiye kubura umugabo ngo ni uko adafite inka n’ishyamba.

Uretse muri aka karere havugwa abakobwa bavugwaho kubura abagabo kubera ko badafite inka cyangwa se ishyamba, mu kandi karere ka Rubavu kegeranye n’aka ngo naho umukobwa ugiye gushaka umugabo agomba kuba afite amabati, kongeraho no mu karere ka Nyamasheke hagiye humvikana abakobwa bategurira abasore amasake, utayibonye akaba atabona umugabo, gusa bamwe bakanenga ibikorwa nk’ibi batabyita ibya kigabo.

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved