Nyuma y’igihe ikibazo cya Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie kitagaruka mu itangazamakuru, byongeye kuvugwaho cyane nyuma y’uko bimenyekanye ko Diane yandikiye ibaruwa Bruce Melodie imusaba kuzuza inshingano z’umubyeyi agatanga indezo y’umwana avuga ko babyaranye.

 

Nk’uko byemejwe n’Umunyamategeko we, Turahirwa Theogene wo muri Authentic Advicates, Agasaro yandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM Ltd isanzwe imufasha mu gukora umuziki we, aho asaba ko bakemura ikibazo cy’indezo y’umwana yabyaranye n’uyu muhanzi. Iyi baruwa ivuga ko umwana ari gusabira indezo ari uwo babyaranye ku wa 1 Nzeri 2015.

 

IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko ifite kopi y’iyi baruwa, ndetse ikaba ivuga ko yanditswe nyuma y’uko ibiganiro byose Agasaro yagiranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye, ntacyo byigeze bimara kuko ngo uyu muhanzi nta na kimwe yabashije kubahiriza mubyo baba barigeze bumvikana ku nshingano agomba kubahiriza nk’umubyeyi w’umugabo.

 

Umunyamategeko wa Agasaro yagize ati “Mu biganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo […] kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri no kwivuza.”

 

Muri iyi nyandiko, Bruce Melodie yibukijwe ko akwiye kuzuza ibyo bumvikanye mu buryo bwihuse, bitaba ibyo bakiyambaza amategeko, kandi uwo muhanzi akazirengera ikiguzi cyose kizasabwa.

 

Ikomeza igira iti “Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe. Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.”

 

Me Turahirwa aganira na IGIHE yemeye ko iyo nyandiko ari iyabo, icyakora ngo ntacyo biteguye kuyivugaho mu gihe urundi ruhande rutaragira icyo rutangaza. Nubwo atigeze ashaka kugira icyo avuga kuri iyi baruwa, uyu munyamategeko yavuze ko bategereje igisubizo cy’uruhande rwa Bruce Melodie batabasha kumvikana nk’uko biri mu ibaruwa bakiyambaza inkiko.

 

Kugeza kuri ubu ntacyo Bruce Melodie cyangwa ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd buratangaza kuri iki kibazo. Inkundura ya Bruce Melodie na Agasaro Diane ikomeje gukara nyuma y’igihe kinini kuko uwo mwana bivugwa ko bamubyaranye mu 2015.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved