Yitwa Denise Uwimbabazi, atuye ahitwa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ahanganye n’ubuzima isegonda ku rindi ndetse umurebye muri aka kanya wari usanzwe umuzi mbere yo mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka ntago ushobora kwiyumvisha ko ariwe uri kubona koko, akaba yarugarijwe n’uburwayi bwamutunguye cyane ubu akaba yarihebye.
Denise ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko bijya gutangira yafashwe mu kwezi kwa gashyantare muri uyu mwaka, byatangiye ubwo yari ari mu kazi, akumva mu nda harimo kumurya, niko kujya kwa muganga, ageze kwa muganga baramupima bamubwira ko arwaye amibe, nuko bamuha utunini two kumworohereza ubundi arataha, gusa ngo ageze mu rugo yakomeje kuremba cyane.
Denise ngo yaje gusubira kwa muganga noneho arimo kuribwa cyane, ahageze umuganga wari urimo kumwitaho amubwira ko atumva uburyo yaba ari amibe yamufashe, nibwo yaje kumukanda mu nda yumva harimo ikintu kimeze nk’ibuye, amaze kucyumba nibwo yahise amuha transfer ijya CHUK ahageze, bamubwira ko agomba kunyura muri Ecograph ubwo ni bimwe twita mu cyuma, kuko ngo nabo baratunguwe cyane bavuga ko ari ikibyimba kiri mu nda.
Ubwo ntago byaje gutinda baje kumunyuza mu cyuma, koko babona ari ikibyimba, nibwo bahise bamwandikira ibitaro. Mu bitaro avuga ko yahamaze ibyumweru bibiri ubundi baramusezerera, kuko ngo bamuhaye ibinini bigabanya ububabare, ageze murugo yakomeje kurwara cyane, nibwo bamubwiye ko ubanza Atari ikibyimba kimwe kiri munda, ahubwo yabyimbye inda yose, nuko bongera kumusubiza muri CHUK.
Ati” nkimara gusubira muri CHUK noneho barongeye banyuza mu cyuma, bambwira ko bagiye kumfata sample ku mubiri wanjye, twamaze kubyemeranyaho ari nako ndi aho mu bitaro, hashize igihe barambaga kun da kugira ngo bajye gupima bya nyabyo barebe ibyo aribyo, n’ubungubu ndacyafite igikomere”. Denise akomeza avuga ko nyuma yo kumubaga baje kumubwira gutegereza kugira ngo basuzume ibyo babaze, nyuma y’ibyumweru bibiri bamubwira ko arwaye cancer y’umwijima.
Denise bakimara kumubwira ko ari cancer y’umwijima yatashye mu rugo, gusa ngo bamuhaye imiti mikeya itaranagize icyo imumarira, kugeza ubwo nayo yaje gushira ahubwo umunsi ku munsi akagenda ananuka kugeza ubwo yenda gushiraho ubungubu, kuko mu mezi atanu yonyine nibwo abaye gutya. Avuga ko afite imyaka 32, akaba afite umwana w’umuhungu w’imyaka 15, umugabo babyaranye uyu mwana akaba yaramutaye kera batakibana.
Ubwo uyu mwana w’umuhungu bamubazaga ku buzima bwabo n’ukuntu babayeho, yasubije ko ubuzima bubagoye kubera ko mu bintu byamubabaje cyane ari ukubona mama we arimo kunanuka umunsi ku munsi, ati” byarambabaje cyane kubona mama wanjye ari kugabanuka amanwa ku manwa aho kwiyongera”. Uyu muhungu yavuze ko yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ariko akaba ariwe ukora uko ashoboye kugira ngo yite kuri mama we.
Ubwo bamubazaga ikintu yumva yasaba buri wese uri kumva ubuhamya bwabo, yavuze ko ikintu cya mbere yisabira ari uko mama we yavurwa ibindi bikaza nyuma, uretse ko hari nubwo akenera ubushobozi ku bijyanye no kurya ariko kubwo kuba atabishoboye akabibura, gusa avuga ko ubuzima ari kubamo we na mama we bubabaje cyane ku rwego rw’uko yasabye Imana ko yareka kubababaza muri ubwo buryo wenda igatwara mama we akigendera, ati” ikintu ntekereza ku Mana, ni ukuyisaba ko yareka mama ntababarire kuri iyi si, byibura ikamutwara”.
Denise n’umuhungu we bakomeje bavuga ko nyuma yo guhinduka kwe gutya abantu bavuze ko ari SIDA arwaye, ariko ibisubizo byavuye kwa muganga byavuze ko arwaye Cancer, gusa ngo nta miti bahawe yo kumworohereza mu burwayi bwe, ndetse ubu nta muntu ubitayeho mu buryo bw’ubuvuzi, kuburyo haramutse hagize umugiraneza wabafasha yaba abakoreye ikintu cya mbere kiruta ibindi mu buzima, kuko ubuzima bw’uyu mubyeyi buri mu marembera. Uramutse ukeneye gufasha cyangwa se gutabariza uyu mubyeyi, wanyura kuri iyi numero ya phone uvugana nabo, waba umuganga cyangwa se undi muntu ufite ubutabazi mu buryo bwose, ntawe umenya aho bwira ageze dufatanyirize hamwe ngiyi numero +250788257004.