banner

Umukobwa ukomoka i Huye yiciwe mu kabari k’urwagwa kari i Rusizi

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri ku isaha ya saa munani z’ijoro (2h00) rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, ni bwo abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 wakoraga mu Kabari k’urwagwa mu Mudugudu wa kabeza mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wishwe yitwa Niyonsenga Dianne, akaba akomoka mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye. Irondo ry’umwuga niryo ryatabaye ryumvise umuntu atakira kuri ako Kabari, rigezeyo risanga yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabiko w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ubwo irondo ryatabaraga ryahuye n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Ati “Nibyo saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo.”

Inkuru Wasoma:  Gukuramo inda mu buryo bwemewe bigiye kwigishwa mu nama z’abaturage

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Umukobwa witwa Niyonsenga Dianne w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye, birakekwako yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB.”

Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira. Umurambo wa Nyakwigendera ntabwo urashyingurwa, urajyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza, RIB, ruracyakora iperereza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!