Umukobwa ukunzwe cyane muri ADEPR yahishuye uko yinjizaga urumogi mu gihugu akoresheje imodoka z’abageni

Umukobwa witwa Uwababyeyi Georgete Zawadi usengera mu itorero rya ADEPR ahazwi nko kuri Bukane mu karere ka Musanze aherutse kubwiriza mu itorero rya Zion Temple Kimironko avuga uko binjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatambukaga amashusho ye ari mu rusengero abwiriza avuga ko akiri inkumi bityo umusore wese ufite iyerekwa yemerewe kuritambutsa.

Mu bihe bitandukanye polisi y’u Rwanda yagiye itangaza uburyo abantu binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bagenda bakoresha. Iyi nkuru Zawadi ayibara asobanura uburyo yakijijwe agahita abatizwa kandi agahanura kandi ibyo byose bikaba byarabereye umunsi umwe, akavuga ko atirata ibyo yakoze ahubwo yirata ibyo Yesu yamukuyemo. Zawadi avuga ko hari ku munsi wa gatanu ubwo Yesu yamufataga avuye kwambutsa ibintu ku mupaka mu buryo butemewe ibi byitwa gufora.

Avuga ko we yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, kanyanga ndetse n’agafu ko kunyuza mu mazuru. Ati “Twaforaga dukoresheje imodoka zitwara abageni, ugafata imodoka ugashyiramo ibiyobyabwenge runaka wapanze gutwara, ari nk’imodoka umunani mukazuzuza zose cyangwa icumi mwarangiza mukazidekora.”

Zawadi yakomeje avuga ko nyuma bashakaga abantu bakabambika nk’umugeni n’umusore ndetse bagashaka ababambarira, ngo sinzi n’uherutse kubivuga ku mbuga nkoranyambaga ngo n’ibicucu birakura, ati “Nonese nk’umuntu watuberaga marene cyangwa pare, si umuntu se? Tugashaka pare wakuze atyo na marene wakuze atyo, twanyura mu muhanda polisi zikatubona zikagira ngo ni ubukwe kandi dufoye.”

Zawadi akomeza avuga ko hari umunsi Imana yabwiye umupolisi umwe ngo najya ku kazi imodoka zizahagarara kuri sitade Umuganda zirimo abageni azazihagarike. Ubwo ngo umu polisi yarazihagaritse koko atangira kubabaza ibyangombwa bati ‘ubukwe buri gukererwa’ nawe ati ‘buramaze’ nibwo umutima watangiye kumurya.

Inkuru Wasoma:  Dore ibintu bihamya neza isano iri hagati y'abapfumu n'abapasiteri bamwe na bamwe b'iki gihe

Zawadi akomeza avuga ko icyo gihe yari amaze gufungwa inshuro 70 yibwira ko noneho abantu bamaze kumurambirwa, bityo nafungwa iya 71 nta n’umwe umukurayo. Zawadi akomeza avuga ko Umunyabyaha yiruka ntawe umwirukankije, nibwo yasohotse mu modoka yiruka kugeza ageze ahari abantu bari gusenga mu rusengero abacengeramo indani kugera ageze hafi na pasitoro aribwira ati “nta wankura hamwe na pasiteri.’

Ngo afande yaje kumubona abwira abantu ko bamubwira ko namara gusenga abasanga kuri sitasiyo ya polisi, icyakora yarahagumye ntiyajya kuri polisi. Zawadi akomeza avuga ko ari aho yaje kwibuka ko afite utubure, umutima we umubwira kujya ku bwiherero ngo acome agaruke yuzuye.

Ati “Dufite abadayimoni batwongorera no mu rusengero ariko hashimwe Imana ko abadayimoni bongorera amatwi ariko umwuka ukongorera umutima.” Ngo yagiye hanze abura abapolisi kandi ibyo yakoze ntabwo byamwemereraga kubaho adafunze. Yahise abatirizwa hamwe n’abandi kandi atarize n’igice, ahera aho akizwa ntiyongera gufora kugeza magingo aya ahubwo ngo ni umukozi w’Imana. INDI NKURU WASOMA>>> Wa mubwirizabutumwa wavuze ko ari ingaragu mu rusengero agasaba umusore ufite iyerekwa kuritambutsa yavuze impamvu nyamukuru yabivuze

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved