banner

Umukobwa uri guhinduka ibuye umubiri wose| avuze amagambo y’uko abatoteza bamufata ateye agahinda

Ni mu karere ka rutsiro mu murenge wa Kigeyo, ahari umwana w’umukobwa witwa Divine ufite uburwayi bw’uruhu aho uruhu rwe rwakanyaraye umunsi ku wundi kugeza ubwo rukomeye cyane nk’ibuye byahangayikishije ababyeyi be cyane kubera ko iyo ari indwara itari isanzwe izwi mu bantu.

Mu kiganiro uyu muryango w’uyu mwana Divine yakoranye na Afrimax, ababyeyi be bavuze ko iyi ndwara Divine ayimaranye imyaka 12 yose ayirwaye, akaba yaraje afite amezi atatu kuva avutse akiri uruhinja, ati” ubundi ajya kurwara yafashwe amaze amezi atatu avutse, mu kuvuka kwe yari muzima”.

Icyakora uyu mubyeyi yabanje gushimira abantu bose babanye nawe mu burwayi bw’umwana we Divine, avuga ko bikimara kubacanga cyane babuze epfo na ruguru ngo uyu mwana bamuvuze, hari abagiraneza babafashije bakajya babaha amafranga yo gushakira uyu mwana imiti.

Uyu mubyeyi yavuze ko uyu mwana amaze gufatwa n’iyi ndwara uruhu rwatangiye kuzaho ibituti by’umukara umubiri wose ugacika, noneho ukomeza gukomera kuburyo iyo umwana agiye ku izuba yavaga amaraso. Yavuze ko kwa muganga aho bagiye bababwiye ko ari indwara y’uruhu nyuma yo kumupima, kuko basanze Atari indwara iri mu maraso.

Uyu mubyeyi yavuze ko abaganga bahise bamwohereza mu bitaro bikuru bya CHUK kugira ngo ariho ajya kwivuriza, gusa bahageze abaganga bandikira imiti uyu mwana batangira kujya bamusiga, ari naho yavuze ko hari icyizere cy’uko umwana ashobora kuzakira kuko yagize ati” mbere yajyaga ku zuba akava amaraso, ariko aho dutangiriye kumusiga iyi miti, ari gusohoka nta kibazo bigaragara ko n’ibi bintu by’umukara bitangiye kumwomokaho”.

Inkuru Wasoma:  Amashirakinyoma ku ifungwa n’ifungurwa ry’umunyarwenya Nyaxo.

Uyu mubyeyi ubwo yabazwaga uko ubuzima bwa Divine bumeze ubu ari kwisiga imiti yo kwa muganga na mbere y’uko ajya kwivuza, umubyeyi yasubije ko mbere uyu mwana atanaryamaga ngo asinzire bararaga ijoro ryose yabuze uko yifata, ariko byibura ubungubu akaba bamusiga amavuta maze akabasha gusinzira. Yavuze ko kandi abona byarahindutse kuko mbere atabonaga nuko ajya ku ishuri, ariko ubu ngubu agerageza kujyayo agashobora no kwandika.

Ngo mbere Divine yangaga no kujya ku ishuri kuko yabaga ari kubabara, ariko ubwo umubiri uri koroha wenda kubera Imana bizemera kuko mbere yarashimaga amarso akava cyane cyane cyane iyo izuba ryabaga rimaze kumuvaho amaze kuma.

Uyu mwana divine wahuye n’iki kibazo ubwo yaganiraga na Afrimax nawe yababwiye ko ababazwa cyane n’abantu bamutoteza bamuziza uko yisanze kandi atarabigizemo uruhare, anavuga ko umuntu umwe wamubabaje kurusha abandi ari uwigeze kumwita inyamaswa kandi ari umuturanyi, gusa ngo ku ishuri ho iyo bagerageje kumutuka abibwira mwarimu.

Ukeneye gufasha uyu muryango wabashakira kuri numero ya phone +250785358690

Amaze imyaka 5 yibera mu ishyamba| yahunze abantu bamuhemukiye| yavuze amagambo akomeye akora ku mutima.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved