Nyuma y’uko umukobwa witwa Iradukunda Nyandwi w’imyaka 17 y’amavuko, atangaje ko yiyemeje gukora uburyo bwose ariko agahura na Jean Bosco Uwihoreye wamamaye nka Ndimbati muri Sinema Nyarwanda, kuko ngo ariwe Se wamubyaye nyuma y’uko ahuriye na nyina mu kabari bakaryamana bikarangira avutse, yatangaje ko yavuganye nawe ariko ibyo bidahagije.
Uyu mukobwa yavuze ko mu minsi yashize ubwo yahamagaraga Ndimbati ku murongo wa telefone bavuganye, bituma asuka amarira kubera ukuntu yumvaga amwita umwana we ariko nyuma ajya ashidikanya yanze kubihamya neza. uyu mukobwa yakomeje avuga ko igihe cyageze bari kuvugana akamubwira ko abona baramwise nabi bityo ngo niba atarafata Indangamuntu bajya guhindiza amazina ye ibindi bakabiganiraho nyuma.
Mu kiganiro uyu mukobwa yakoze yavugaga nyina yitwa Pelagie, ndetse ko yamenye ko Se babana atari we wamubyaye afite imyaka 6 y’amavuko, ubwo yari amusabye amakayi ngo abone uko ajya kwiga ariko ngo uwo mugabo akamusubiza avuga ko atabimuha kuko atari Se, uyu mukobwa abajije uwo mugabo ibyo avuze amubwira ko atari we wamubyaye ahubwo ari umukobwa wa Ndimbati, bityo yajya ajya kubimusaba.
Nyandwi yakomeje avuga ko kubera nyina yakoraga mu Mujyi wa Kigali, igihe cyaje kugera asubira iwabo mu Karere ka Huye ariko ngo ahamaze iminsi aza gusanga yarasamye kandi ngo umuntu baryamanye ni Ndimbati.
Uyu mukobwa avuga ko mama we yatewe inda na Ndimbati bose bahuriye mu kabari kandi basinze, ndetse ngo nta nubwo babonye uko basabana nimero ariko ngo uwo mugore yamenye Ndimbati kuko yari umuntu uyu mugore yari asanzwe abona.
Uyu mukobwa yavuze ko aganira n’abandi bantu, bamugiriye inama yo kujya mu itangazamakuru kuko nta bundi buryo bworoshye yabona Ndimbati nk’umu-star ntabwo apfa kwigaragaza cyane ahabonetse hose. Icyakora, uyu mukobwa yavuze ko mu gihe ategereje guhura na Ndimbati yashatse urugo aba ari gukoramo akazi ko mu rugo, aho bamuhemba 15,000 Frw.
Uyu mukobwa yatangaje ko binyuze ku murongo wa telefone yavuganye na Ndimbati, icyakora ngo yumvise nta gisubizo cyuzeye akuyemo ngo kuko bari kuvugana yamwitaga umukobwa we, nyuma akajya yisubira avuga ko atazi neza. Ndetse ngo yarashidikanyaga ariko ngo yamubwiye mama we aramumenya.
Yavuze ko abantu benshi bagize amakenga bakajya bamubaza impamvu yaba yarahisemo gushaka papa we nyamara ari mukuru bishoboka ko yashaka ikindi kintu akora, akareka kwirirwa asebya umugabo wubatse. Avuga ko yababwiye ko nta kindi agamije uretse kumenya ko amwemera gusa ubundi akikomereza ubuzima bwe busanzwe.
Nyandwi yakomeje avuga ko ashaka kuzahura na Ndimbati ndetse ikintu asigaje kumubaza ni uko yaba amwemera nk’umwana we kuko ngo icyo yanga ni uko angana kuriya ariko akaba nta papa we agira, kuko abantu benshi bakomeza kujya bamwita ikinyendaro kandi ni ibintu bitamushimisha cyane.
Yavuze ko nyuma y’ikiganiro yabonye abantu benshi bavuze ko nubwo batazi ukuri ku byo avuga, ngo kuko asa n’uwo yita Se (Ndimbati). Avuga ko abantu benshi bamuhamagaraga ari abanyamakuru bashaka ko bakorana nawe ikiganiro, ariko akabangira akababwira ko nta mwanya afite kandi ko atakwiruka mu itangazamakuru, ahubwo agiye gutegereza igihe azahurira na Papa we.
Uyu mukobwa yavuze ko agiye kuba yihanganye mu gihe ategereje guhura na Ndimbati kuko ngo imwe mu mpamvu yatumye ava iwabo n’ukumenya koko niba yemera ko ari papa we. Yanavuze ko avugana n’uyu mugabo yamubwiye ko amazina bamwise atari meza ahubwo ngo nibahura bazavugana berebe uko bayahindura.