Umukobwa uvuga ko Yago yamuteye inda yerekanye message bandikiranye harimo iyo Yago yasabaga gufatwa kungufu.

Hashize iminsi mike hagaragaye umukobwa uvuga ko yitwa Brenda Zecky B watangaje ko yagiranye umubano n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago, nyuma akaza kumutera inda ariko ubwo yabimukozaga, Yago amwihakana avuga ko atemera umwana, ari naho uyu mukobwa yatangaje ko kuza mu itangazamakuru yabitewe n’uko Yago yamubwiraga nabi kugera n’ubwo adashaka ko babonana.  “Yago yanteye inda aranyihakana” umukobwa Brenda avuze icyo yifuza kuri Yago atwitiye n’ibyo yamukoreye byamubabaje.

Nyuma yo gutangaza ibi ngibi uyu mukobwa Brenda yaje kujya mu kiganiro kimwe cyabereye kuri twitter, abanyamakuru bamwe ndetse n’abakoresha twiiter mu buzima busanzwe bamubaza niba koko ibyo ari ukuri, akomeza kubishimangira, muri iyi space yabaye umwe mubari aho ngaho yaganiriye na Yago, Yago ubwe yiyemerera ko koko uwo mukobwa baziranye yewe akaba azi n’aho atuye, ariko ibyo avuga ntago bisobanuye ko yaba yaramuteye inda.

Yago yagize ati “nibyo koko uwo mukobwa turaziranye, ariko amajwi yanjye mubwira ko yibagiriwe impeta ye iwanjye, n’ayandi mubwira ngo yinjirire mu karyango k’inyuma mu gikari ntago bivuze ko naba naramuteye inda, abanyarwanda bamaze gusobanukirwa, hari abantu bakora inkuru z’ibihuha bashaka gusebya umuntu, ni kenshi byambayeho rwose kandi nizeye neza ko n’ibi bigiye kuba bikarangira, kuko njyewe n’ukuntu nifuza umwana ntago natera inda ngo nihakane umwana.’’

Mu kiganiro uyu mukobwa Brenda yagiranye na Djihadi kuri 3D TV Rwanda, yakomeje atsimbarara avuga ko mu bantu bose yari gufata iyaba ashaka kurira hit ku muntu ukomeye Atari gufata Yago, yagize ati “njyewe ibyo abantu bavuga ko nshaka kurira hit kuri Yago, ndetse nay ago agakomeza kubivuga ubwe, aribeshya cyane, kuko njyewe ibimenyetso byose bifatika kandi ndabifite kuva ku munsi wa mbere.”

Inkuru Wasoma:  Aline Gahongayire yahishuye ukuri ku byavuzwe ko yafungishije umukobwa umwaka amuziza kumwiba ibihumbi 100 Frw

Nubwo yatangaje ko message adashaka kuzitangaza zose, hari zimwe yagiye asoma agendeye ku matariki, ndetse afatanya na Djihadi warebaga muri phone ye kuzisoma, agera kuri message avuga ko koko we na Yago babonanye (kuryamana), aho ubwo bari bafitanye gahunda uyu mukobwa agiye kwa Yago, maze yago akamwandikira amusaba ko amufata kungufu, iyo message yagiraga iti “Ukigera hano umfate kungufu.”

Uyu mukobwa yarengejeho avuga ko we kubonana na Yago Atari rimwe cyangwa kabiri, ndetse anabara amatariki agira mu kwezi kuri camera agaragaza ko inda atwite ari iya Yago nk’igihamya, anakomeza avuga ko nta kindi kintu yifuza uretse kuba umwana azabyara yagira ababyeyi bombi, ati “nabayeho nta papa ngira, ntago nifuza ko umwana wanjye nawe azakura muri ubwo buryo.”

Abantu bamwe na bamwe cyane abakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa kuri twitter bamubwiye ko ibimenyetso afite bihamya ko Yago yamuteye inda bishobora kuba ari byo, ariko kuza mu itangazamakuru nta kintu bizamufasha ndetse bishobora guteza ibyago Yago, Brenda we atangaza ko ibyo nta kintu bimubwiye nubwo azi ko yakoze amakosa yo kuza mu itangazamakuru, ariko nawe yabitewe n’uko nyuma Yago yamwihakanye akanga no kumuvugisha akabona ntayandi mahitamo afite.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved