Umukobwa uvugwa ko yabyaranye na Samusure avuze ibyemeza ko atazi ibijyanye no kuburirwa irengero kwe.

Kalisa Erineste yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda nka Samusure kubwo kuba ariryo zina yakoreshaga, ariko ubusanzwe akaba afite urukuta rwe anyuzaho filime ze kuri ubu akaba akora filime yitwa Makuta.

Hashize igihe kigera ku mezi atatu iyi filime idasohoka, ndetse na Samusure ubwe atagaragara mu itangazamakuru, n’abamuzi bakaba bavuga ko batazi aho asigaye abarizwa kuburyo higeze kuvugwa n’ibihuha ariko abantu badafitiye ibimenyetso ko ashobora kuba Atari mu gihugu ariko nyirubwite akaba nta kintu arabitangazaho.

Gusa nubwo atagitanga filime ikunzwe cyane yanyuzaga kuri channel ye, ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko arukoresha, gusa mu batanga ibitekerezo bagira icyo bamubaza ntago ajya abasubiza cyane cyane abakunzi be bamubaza ku bijyanye n’iyi filime yahagaze gusohoka.

Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye n’umukobwa wakoranye filime na Samusure ica kuri Canal, ndetse bikaba bivugwa ko uyu mukobwa yaba yarabyaranye na Samusure, yavuze ko atazi aho Samusure aherereye ati” njyewe kuba twarakoranye twarakoranye ariko ntago nzi aho aherereye, nta nubwo ajya kugenda nigeze mbimenya kuko njyewe nkurikirana ubuzima bwanjye nawe agakurikirana ubuzima bwe.”

Inkuru Wasoma:  Perezida w'igihugu yibasiwe kubwo guta igihugu akigira kureba igikombe cy'isi.

Uyu mukobwa abajijwe niba koko yarabyaranye na Samusure, yanze kugira icyo abivugaho ahakana cyangwa abyemeza, gusa avuga ko ari umukobwa wabyaye ariko adafite umugabo. Kuri ubu abantu bose cyane cyane abakunda Samusure bakaba bakomeje kwibaza amaherezo ya filime yabahaga n’aho yaba ari cyane ko ibihuha byigeze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora kuba Atari mu Rwanda nubwo we nta kintu yigeze abivugaho.

Amanota y’ikizamini cya leta ya miss Muheto Divine yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uwifurije Bijoux wo muri Bamenya isabukuru kuri Twitter yamaganiwe kure kubera amagambo yavuze amusebya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved