Mu mukino wari wahuje APR BBC na REG BBC wari witabiriwe n’abantu batandukanye ariko imyambarire y’uyu mukobwa yateye impaka nyinshi. Ni umukino wabaye kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, aho abawitabiriye bari bambaye mu buryo bunyuranye, ariko haza kugaragara umukobwa waje yambaye mu buryo bwe bwihariye.
Ntabwo byarangiriye aho umukino wabereye gusa, kuko abantu batashye binyabije ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bamubonye, aho hasi yari yambaye ipantalo y’umukara hejuru yambaye ubusa n’imishumi ipfutse amabere ye gusa. Hari uwatanze igitekerezo ubona ko atunguwe n’iyi myambarire agira ati “ubu kandi ibi nabyo byadutse mu Rwanda.”
Kuva ubwo abantu batangiye kujya impaka zishingiye ku myambarire y’uyu mukobwa, kuburyo hari n’abatangiye kuvuga ko iyi myambarire ishobora gutuma atabwa muri yombi. Icyakora abandi bagiye bavuga ko abanyarwanda bamaze gusirimuka.
Bimaze kugaragara henshi mu Rwanda aho abenshi b’igitsinagore basigaye Bambara utwenda duhisha imyanya y’ibanga gusa ubundi bagafata inzira bakajya muruhame. Icyakora hari abavuga ko ari ukwica umuco nyarwanda ndetse bikaba binashora abenshi mu ngeso mbi.