Umukobwa wapfiriye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, yashyinguwe mu cyubahiro hari n’ingabo z’igihugu – AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri 25 Kamena 2024, ni bwo Ahishakiye Mutoni uherutse kugwa mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, yashyiguwe mu cyubahiro.

Ahishakiye wavutse tariki ya 7 Ukwakira 2005, yitabye Imana tariki 23 Kamena 2024, ni nyuma mu muvundo w’abaturage bari bagiye kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi, mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye kuri site ya Gisa ahari hateraniye abaturage basaga ibihumbi 250.

Uzarerwanimana Issa, umuvandimwe wa Mutoni avuga ko urupfu rwa Mutoni rwatewe n’abantu barimo bashaka gusohoka, ndetse bamwe bagonze abapolisi bari ku muryango bashaka gutaha.

Yagize ati “Yari yishimye ariwe uduterera indirimbo, ubwo amasaha yo gutaha yari ageze, abantu bashatse gusohoka ari benshi mu kivunge, ubwo bari bageze ku muryango bahasanze abapolisi babasaba kugenda bitonze ariko kubera imbaraga zari inyuma barasunitse bamwe bagwa hasi barabakandagira, tuje kureba dusanga nawe yabigendeyemo.”

Ku munsi wo guherekeza uyu mwana hari abantu batandukanye barimo Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene, wa Komisiyo y’imiyoborere muri FPR, Senateri Marie Rose Mureshyankwano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano hamwe n’abandi bayobozi batandukanye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, bari baje kwifatanya n’uyu muryango wagize ibyago.

Sindikubwabo yatangaje ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wababajwe n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni, avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we, yavuze kandi ko nubwo barimo baherekeza Mutoni hari undi muntu warimo uvurirwa mu bitaro bya Kanombe nawe witabye Imana.

Agira ati “Nubwo twaje guherekeza Mutoni, tubabajwe no kubabwira ko hari undi warimo avurirwa mu bitaro bya Kanombe witabye Imana, naho abandi barimo kwitabwaho.”

IZINDI NKURU WASOMA  Twakuriye mu nkambi, tutagira Igihugu- Perezida Kagame ku mateka ashaririye y’u Rwanda

Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko n’ubwo Mutoni yavutse ku wa 7 Ukwakira 2005, yashoboye kwiga amashuri abanza agenze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ahagarika kwiga.

IZINDI NKURU WASOMA  FPR Inkotanyi yagaragaje ukuri nyuma y’igihe abantu bibaza impamvu itareka andi mashyaka ngo ayobore u Rwanda

Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko n’ubwo Mutoni yavutse ku wa 7 Ukwakira 2005, yashoboye kwiga amashuri abanza agenze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ahagarika kwiga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved