Umugore wari utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali, yaje kubyara umwana ubwo yari umukozi wo mu rugo muri uyu murenge, abyara nta muntu ubizi kubera ko no mubo babanaga ntawigeze amenya ko atwite. Amaze kubyara umwana yamuzingazingiye mu mashashi no mu mifuka amujugunya mu rutoki, ubuzima burakomeza.
Uwo mugore yaje kuva aho yakoreraga ajya mu ntara y’Amajyepfo ari naho yafatiwe n’inzego z’iperereza nyuma yo gutahura ibyo yakoze. Ubwo yari imbere y’urukiko, umushinjacyaha yagaragaje ko uyu mugore yabyaye umwana amujugunya ariko kubw’amahirwe umwana atoragurwa atarashiramo umwuka.
Mu kwisobanura imbere y’umucamanza, uyu mugore yagaragaje ko icyamuteye kubikora ari uko yari afite ubukene ko kuba Atari yiteguye kurera umwana yabyaye. Yasabye imbabazi nyuma yo kwemera icyaha, asaba umucamanza kumugabaniriza igihano cyangwa se kugisubika mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100frw.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumaze gusuzuma ikibazo, rwamuhamije icyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka 5. Kuri ubu uwo mwana watawe n’uyu mugore, arerwa na Mukahigiro usanzwe ari malayika murinzi.
Ubusanzwe iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda tari munsi y’ibihumbi 50 ariko atarenze ibihumbi 100, nk’uko itegeko rivuga ko ‘umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha’. Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo kuzimira Burundi cyangwa urupfu, igihano ni igifungo cya burundu.