banner

Umukobwa w’i Musanze yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye inda y’amezi atanu yari atwite akavuga ko yabitewe n’ibyo umukecuru yamuhaye

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumukurikiranyho gukuramo inda y’amezi atanu akoresheje ibinini, nyuma yo kuvanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho yari yagiye kwitabwaho.

Abaturanyi b’uyu mukobwa bavuga ko iyo nda yayikuyemo ku itariki 15 Gicurasi 2024 akomeza kubishisha, mu gihe yari akomeje kuremba ngo nibwo bamwe mu baturage bamenya ayo makuru, batabaza ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe mu baturanyi b’uyu mukobwa yavuz ko ubwo buribwe yabutewe n’uko akimara gukuramo inda ngo iya nyuma yanze gusohoka, biba ngombwa ko akomeza gutaka. Ati “Akimara gukuramo inda, yakomeje gutaka kubera uburibwe aho iya nyuma yari yanze gusohoka, ni bwo twabimenye duhamagara Mudugudu, nawe ahamagara ku Kagari bamugeza mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa.”

Inkuru Wasoma:  Imodoka yafashwe n'inkongi irashya irakongoka

Icyakora ngo uyu mukobwa yanze kuvuga uwamuhaye ibyo binini ahubwo avuga ko ari umukecuru wabimuhaye gusa. Yagize ati “Mu kwisobanura yavugaga ko iyo miti y’ibinini yayihawe n’umukecuru wo mu Mudugudu wa Cyivugiza ariko ntiyavuga amazina ye.”

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buruba, Irakoze Umutoni Sandra, aho yavuze ko uwo mukobwa yamaze kugezwa mu nzego z’umutekano. Ati “Ayo makuru niyo, ariko niba yakoresheje imiti, ibyo bimenywa na muganga ariko inda yo yavuyemo, ubu ari mu nzego z’umutekano.”

Kuri ubu amakuru ahari ni uko uwo mukobwa yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kubonana na Dogiteri, basanga nta kibazo cyatuma akomeza kuba mu Bitaro, ahita ajya gufungirwa kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!