Abaturage batuye mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko umukobwa ugiye gushaka umugabo agomba kuba yujuje ibisabwa byose n’umusore birimo kuba afite ikimasa ndetse n’ibikoresho byose byo murugo, bitaba ibyo ntazabone umugabo.
ABASORE BARAHENZE: Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1 bavuze ko abasore bo muri uwo murenge bahenze cyane, kuburyo kubona umusore ari ikintu gikomeye. Bavuga kandi ko iyi nka igomba kuba ifite agaciro k’ibihumbi 300frw.
Umusaza umwe yagize ati “ehh barahenze, nonese niba narabyaye umukobwa, biransaba gushaka iyo nka, dufatanye haboneke iyo nka y’ikimasa, ya nka namara kuyibona dushake matera, dushake ibyangombwa byose byubaka urugo, byose umukobwa wanjye abijyanye.”
Bamwe mu bakuze batuye muri aka gace, bavuga ko ibi bitahozeho ahubwo byazanwe n’iterambere. Umwe yagize ati “twebwe dushaka twagenderaga aho, ariko byaje kubera ifaranga ryageze ino.” Gusa nubwo bamwe bavuga ko byamaze kuba akarande, hari abandi bakiri bato bavuga ko intandaro yabyo ari abakobwa biyemera ku bahungu babereka ko bafite imitungo, bigatuma abahungu bumva bagomba guhongwa n’abakobwa.
Umwe yagize ati “uyu muco wo gutanga ikimasa ntabwo ariwo, abantu bakawamaganye, ariko nanone mu gihe ugifite uri umukobwa, ntabwo wagisiga murugo iwanyu kandi ugiye kubaka urugo, ari ifumbire ugiye gushaka.”
Si mu karere ka Nyamasheke gusa humvikana abakobwa bagomba kugira ibyo bajyana igihe bagiye gushaka abagabo, kuko nko mu karere ka Bugesera humvikana bavuga ko umukobwa agomba kwitwza igare rishya, n’ahandi nko muri Rubavu, gusa abantu bakavuga ko uyu muco wagakwiye gucika.