Umukobwa wihebeye Juno Kizigenza kurusha abandi banyarwandakazi bose yageze ku nzozi ze [Amafoto]

Umukobwa witwa Joyeuse yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane nka Jojo avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza kurusha abandi. Kuri ubu uyu mukobwa yakabije inzozi ze kuko icyifuzo cya mbere yari afite kwari uguhura n’uyu muhanzi uzwi cyane mu Rwanda.

 

Mu mashusho ari gusakazwa kuri ubu, uyu mukobwa na Juno Kizigenza bahuye, umukobwa avuga ko yihebeye Juno ubuzima bwe bwose. Byasaga n’aho uyu muhanzi ndetse n’uyu mukobwa baryohewe ndetse banajyanye mu isoko. Uyu mukobwa yari yishimye cyane bitagira ingano, mbese ameze nk’uwagize inzozi z’igihe kirekire zabaye impamo.

 

Uyu mukobwa avuga ko yakunze Jojo ataramubona, yewe ngo yamukunze ataranaba n’umuhanzi ariko icyakora ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Nazubaye’ Jojo yifuje ko yagarura Kizigenza ntareke kuzubara. Uyu mukobwa ngo bamubwiraga ko Juno Kizigenza akundana na Ariel Wayz ndetse ari na mwiza, bikamubabaza cyane, akavuga ariko ko nta kizamuca integer kuko Ariel Wayz nta kintu amurusha kuko ntacyo afite adafite.

 

Yanavuze ko Arusha Ariel Wayz umuco. Icyakora uyu mukobwa ubwo yakundaga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akunda Juno Kizigenza cyane, abantu bakundaga kumutera amabuye bamubwira ko ntaho bitaniye no kwisumbukuruza, ko ntaho ahuriye na Juno yewe akaba nta n’aho yahurira na we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.