Umukobwa w’imyaka 16 aravuga ko papa we umubyara yamuteye inda

Umukobwa w’imyaka 16 wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini mu kagali k’Urugarama mu mudugudu wa Myatano, yavuze ko papa we umubyara yamuteye inda kuri ubu ifite amezi arindwi. Uyu mugabo w’imyaka 45 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 4 Nzeri 2023 akurikiranweho iki cyaha.

 

Amakuru avuga ko uwo mugabo yari asanzwe arera abana be bane nyuma y’uko umugore we yari yaramutaye, nyuma akaba aribwo yatangiye gusambanya uwo mukobwa we akamutera inda kuri ubu ifite amezi 7. Uyu mukobwa nyuma y’uko aganirijwe n’abajyanama b’ubuzima akababwira ko se yamuteye inda nibwo bahise bajya kumufata nk’uko Rukeribuga Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini yabivuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka