Umukobwa w’imyaka 17 yakubiswe n’ikivunge cy’abantu nyuma baramutwika

Abaturage bamwe batuye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, bababajwe banatungurwa n’umwana w’umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n’ikivunge cy’abantu. Ibi byabaye kuwa gatandatu nyuma y’uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerekani irimo lisansi hafi y’ahantu hahiye, bamushinja ko ari we ufite uruhare mu nkongi zimaze iminsi zibasira ingo muri Bukavu mu gace ka Panzi.

Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera I Bukavu, Justin Kabangu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu benshi bakubitishije ibibando, amabuye n’ibindi byinshi bibabaza bagakubita uyu mukobwa kugeza ataye ubwenge. Yavuze ko yageze aho byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw’uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy’ibyo bamushinjaga.

Yagize ati “Birababaje kubona abantu bafata umwana w’umukobwa nk’uriya bakamushinja bakanamucira urubanza nk’uru. Biteye isoni n’agahinda kuri twe.” Hamaze igihe havugwa inkuru z’inkongi mu gace ka Panzi muri Bukavu ariko ntabwo haramenyekana nyirizina ikizitera. Kuwa gatandatu indi nkongi yibasiye abavuye mu byabo kubera imyuzure nabwo ntihamenyekana icyayiteye.

Abayobozi bo muri aka gace ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Epfo, bamaganye iyicarubozo uyu mwana w’umukobwa yakorewe, n’abagore bagaragaza ko bari guca mu bikomeye, aho abakobwa babo ndetse n’abagore bari gutwikwa umusubirizo.

Inkuru Wasoma:  Bitunguranye umupilote yapfuye atwaye indege

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved