Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ageze kure imyiteguro y’ikiriyo cye akiri muzima

Umwangavu w’imyaka 17 y’amavuko witwa Eden Lewis ukomoka ahitwa Oakdale, Caerphilly, South wales, ageze kure imyiteguro y’ikiriyo cye ndetse akaba yaramaze no kugura ikanzu azambara yapfuye. Uyu mukobwa wugarijwe na cancer yo mu magufa, yavuze ibintu by’ibanze agomba gukorerwa ku munsi azaba yapfuye.

Mu gutegura uko umuhango wo gushyingurwa uzaba umeze, lewis yamaze gushaka isanduku azahambwamo ndetse ategura n’indirimbo bazamushyingura baririmba ku munsi we wa nyuma. Ikinyamakuru dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru cyatangaje ko nubwo lewis azi ko iminsi ye ibarirwa ku ntoki, ariko we aracyakomeje inzozi ze yifuje kuva kera, kwiga kaminuza, gusomana bwa mbere ndetse no kujya mu gitaramo kureba umusitari we akunda witwa Harry Styles.

Kubera kwiheba, Lewis yanyweye itabi ryinshi cyane aho amenyeye ko atazakira iyi ndwara abibwiwe n’abaganga, ndetse uko yakomeje kuvurwa niko ibintu byagiye biba bibi kurushaho. Lewis avuga uko yiyumva kuba indwara arwaye ituma atajya mu rungano rwe, yavuze ko inshuti ze ziri ku ishuri, mu gihe we ari kwa muganga, abo bangana bafite abakunzi mu gihe we afite imiti anywa kandi bizwi ko itazamukiza.

Lewis yasabye ko urupfu nirumara kumutwara agomba kuzashyingurwa mu mabara y’abatinganyi. Avuga ko impamvu ari uko yavuriwe mu ivuriro ry’umuryango LGBTQ bityo nubwo atazakira ngo abiture ineza bamugiriye, bazamuherekereshe amabara y’uyu muryango.

Inkuru Wasoma:  Abantu bataramenyekana basize uyu umwana ku rusengero I Kibagabaga barigendera

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w’I Nyamasheke udafite ikimasa ntashobora kubona umugabo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved