Umukobwa w’imyaka 20 yapfiriye mu kirombe abakozi bavuga uko byagenze

Umukobwa witwa Iradukunda Jaqueline w’imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga, yapfiriye mu kirombe cya kompanyi yitwa Rugendabari Mining company Ltd giherereye mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga.

Abakozi b’iyi kompanyi Nyakwigendera Iradukunda yaguyemo, bavuze ko ubwo iyi mpanuka yabaga, bari bari muri icyo kirombe barimo gutegura inzira indani izajya yifashishwa igihe barimo gukora, kuko bashakaga inzira yinjira n’isohoka, Iradukunda wakoraga kuri pompe y’amazi igiti mubyo bakoreshaga cyanyereye gikurikirwa n’itaka byose bimwubararaho.

Umwe muri abo bakozi yakomeje avuga ko bahise bihutira kumukuraho ibyamugwiriye byose, ariko baza kumugeraho basanga yamaze gushiramo umwuka, niko kumujyana ku bitaro.

Ababyeyi ba nyakwigendera Iradukunda, bavuze ko ibyabaye byabaye ariko bakeneye ubufasha bwa kompanyi yakoreraga muri iki kibazo. nyina yagize ati “nyine turabyakira ko yapfuye, ariko ikintu dukeneye dukeneye ko kompanyi igira icyo idufashaho, nonese iyo umuntu yapfuye kompanyi yakoreraga ntifasha abagize ibyago?”

Inkuru Wasoma:  Ukekwaho gusambanya umwana amushyira igitsina cye mu kanwa yatawe muri yombi

Umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi ya Rugendabari Mining company Ltd witwa Nyabyenda Emmanuel, ubwo TV1 dukesha iyi nkuru bageragezaga kumuvugisha ntago byabashije gukunda, kuko bashakaga kumubaza ku byabaye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe umukungu n’iterambere muri Rusange, Bizimana Eric yavuze ko akarere ka Muhanga kari kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kompanyi ku kibazo cy’uyu muturage wapfiriye muri iki kirombe. Yakomeje avuga ko bategereje guhuza ibyangombwa byose kuko umukozi wese ugiye gukora muri kompanyi agomba kuba afite ubwishingizi, nibamara kubihuza nibwo bazamenya ibikurikira.

Amakuru avuga ko iki kirombe kitari cyemerewe gukora, ahubwo mu gihe bari bategereje ko abakozi b’ikigo cy’igihugu gushinzwe Mine na peterori bazaza kugenzura bakabaha uburenganzira bwo gucukura, bari barimo gushaka inzira bazajya banyuramo igihe bazaba bahawe uburenganzira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved