Umukobwa w’imyaka 21 wo mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya, mu kagali ka Kagugu mu mudugudu wa Gicikiza, yabyaye umwana amuta mu bwiherero. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 8 Kanama 2023 aho abantu bumvise umwana aririra mu bwiherero ariko bajya kumuvanamo bagasanga yamaze gupfa.

 

Amakuru avuga ko uwo mukobwa wihekuye asanzwe akora umwuga wo kwicuruza. Patrick Mazimpaka, umunyamabanga nshingabikorwa w’akagali ka Kagugu avuga ko uyu mukobwa yamaze gutabwa muri yombi, akaba yashyikirijwe inzego zifite ububasha ngo akurikiranwe kubyo yakoze. Yakomeje avuga ko umwana yari ageze igihe cyo kuvuka.

 

Gitifu Mazimpaka yasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha nkana, n’ugize ikibazo akegera abandi bakamufasha ariko adashatse ibisubizo bitari byo. Uyu mukobwa afungiye kuri sitasito ya RIB ya Kinyinya kugira ngo aryozwe ibyo akurikiranweho.

UMUSEKE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.