banner

Umukobwa w’imyaka 24 yasanzwe yapfuye muri Pisine Nyina kwakira inkuru biramurenga

Inzego z’umutekano zatoraguye umurambo w’umukobwa witwa Manzi Constance Rida w’imyaka 24 y’amavuko muri pisine iherereye mu karere ka Karongi, akaba yakomokaga mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye. Byabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2023 mu gitondo, aho yaguye muri pisine ahazwi nko kwa Gahiga, mu kagali ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura.

Nk’uko tubikesha Umuseke, amakuru avuga ko Manzi ari mwene Musemakweli na Mutesi Rachel, batuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Nyina wa nyakwigendera akimenya iyo nkuru yahise agwa igihumure, akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kabgayi, aho ari muri ‘Koma’.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Congo ushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda yagereranyije Perezida Kagame na Adolf Hitler

Amakuru avuga ko Manzi yari ari kumwe n’uwitwa Kabeja Gahinga w’imyaka 19 ndetse na Jesca Ngabo w’imyaka 27. Ubwo bagenzi be bari ku musozi, bagiye kubona babona mugenzi wabo ari mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.

Abatanze amakuru bavuze ko urupfu rwa Manzi rushobora kuba rwakomotse ku kutamenya koga, nubwo iperereza ritarabyemeza. Inzego zitandukanye zirimo polisi na RIB zahageze zitwara umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya Kibuye ngo ukorerwe isuzuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved