Mukabagema Liberatha ni umukobwa w’imyaka 47 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Rangiro, avuga ko mu mwaka wa 2017, musaza we wo kwa se wabo witwa Meschakh yamutekeye umutwe, agakora icyo yita kumucuruza, ngo amuhe umusore wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe amurongore witwa Tuyisenge sylvere.
Mukabagema yagize ati “We yarambwiye Meschakh ngo ‘kandi n’uwo mugabo wawe azampa amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo mubane’, yarancuruje urumva atarancuruje?” akomeza avuga ko muri 2020 yagiye mu karere ka Muhanga asanga Tuyisenge aramurongora, ariko mbere y’uko babana, Tuyisenge akaba yaramuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600frw, yagiye amuha mu bihe bitandukanye ayamwoherereza kuri terefone.
Mukabagema yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yaje kujya gusanga Tuyisenge wamubwiraga mbere ko ayo mafaranga amwoherereza azayubakamo inzu bazabanamo, koko aramusanga, icyakora avuga ko yamurongoye ibyumweru bigera kuri bitatu ahita amwanga, agahera aho avuga ko afite icyifuzo cy’uko yamuriha amafaranga ye yamuhaye.
Icyakora ku rundi ruhande, Tuyisenge Sylvere w’imyaka 38 y’amavuko, avuga ko atigeze akundana na Mukabagema, ahubwo bamenyaniye kwa Meschakh birangira uyu mukobwa ashatse ko amurongora ku ngufu. Ati “yangurije ibihumbi 200frw, ndayamusubiza arayanga, ambwira ko muha ibihumbi 600frw niba byanze murongore, ndangije ndamubaza nti ‘nonese wanze gufata amafaranga yawe kugira ngo nzakurongore?”
Tuyisenge akomeza avuga ko Mukabagema yanze kuva mu nzu ye nyuma y’uko bigenze gutyo, yitabaza abunzi b’akagali ka Mubuga bamubwira ko amuha ibihumbi 200frw bye ave muri iyo nzu, nabwo Mukabagema arabyanga, Tuyisenge aza kwitabaza umuhesha w’inkiko aramusohora, kuko nyuma yo kumva Mukabagema ashaka ko amurongora yaje kumusiga muri iyo nzu ye.
Tuyisenge akomeza avuga ko Atari azi ko bamupatanye muri ubwo buryo, kuburyo ahubwo ibyo Mukabagema ari kugenda avuga ari bike ku mipangu yari amufitiye, ngo aho yaje kumva ko Meschakh wabahuje nk’umukomisiyoneri azahabwa na Mukabagema ibihumbi 200frw igihe bazaba babanye, ati “njyewe se ndacuruzwa ndi ibijumba?”
Ku ruhande rwa Meschakh ahakana yivuye inyuma ko atigeze aca amafaranga Mukabagema, kuko amafaranga yigeze kumuha ari ayo yari yaramugurije kandi nayo akaba yarayamwishyuye, icyakora ngo guhuza aba bombi byo yigeze kubikora ariko biranga, nyuma aza gushakira Mukabagema undi musore, ariko aza kumwanga ngo kuko yavugaga ko Imana yamweretse ko agomba kubana na Tuyisenge.
Ubuyobozi bw’umurenge bwavuze ko iki kibazo bugiye kugikurikirana, bukagira inama uyu mukobwa w’imyaka 47 y’amavuko.