banner

Umukobwa wo muri Bugesera ushyingirwa ntajyane igare ibimubaho si iby’ino aha

Niba ujya wumva inkuru zivuga ku bakobwa n’abagore bo mu karere ka Bugesera bivugwa ko batwara amagare ndetse bakayakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ukumva ari ibisanzwe, siko biri. Abatuye muri aka karere, Umurenge wa Rweru akagari ka Nemba baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ari nk’ihame ko umukobwa ugiye gushyingirwa ajyana igare mu birongoranwa.    Menya byinshi kuri iyi mva abantu bazima bashyirwamo kugira ngo bitekerezeho ku buzima

Iyo umuhungu yatanze inkwano umukobwa akagenda nta gare ajyanye biteza amakimbirane muri urwo rugo hadaciye kangahe. Umwe mu batanze ubusobanuro kuri iyi ngingo, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yabaye muri aka karere ka Bugesera kuva mu 1976, ariko uyu muco akaba yarabonye utangiye gukura cyane muri 2000, aho umubyeyi ushingiye umwana w’umukobwa akunda cyane amuha igare nk’imperekeza yo kuzamworohereza mu kazi ka buri munsi, cyangwa se akamuha imashini idoda kugira ngo atazagira ubukene.

Uyu musaza witwa Masabo, yakomeje avuga ko uko iminsi yagiye yicuma ari ko abasore batanze inkwano bumvaga ko umukobwa bagiye kubana agomba kuzana igare nk’ihame, uwo mukobwa yaba adafite amafaranga yo kurigura agafata muri ya mafaranga y’inkwano akagura igare ariko rigataha muri urwo rugo.

Yakomeje avuga ko hari uwo byigeze kubaho, icyo gihe umukobwa igare arisiga mu rugo ariko ku bushake, ageze mu rugo umugabo we abwira nyirasenge ko ataramusiga aho ngaho keretse igare niriza. Uwo mukobwa ngo yagiye kuzana igare arisigira uwo musore kuko yahise yitahira batabanye kuko yabwiye uwo musore ko atamukundaga ahubwo yakunze igare.

Uyu musaba yanavuze ko ubwo umukobwa we muri 2016 yajyaga gushyingirwa bamukoye ibihumbi 100, ariko ahangayikishwa cyane no kubona amafranga yo kongeraho ngo agure igare kuko icyo gihe ryaguraga ibihumbi 130. Yavuze ko yashatse amafranga yo kurigura ndetse anagura ameza n’intebe byo muri salon kuko nabyo ni nk’ihame ko umukobwa abitwara.

Yakomeje avuga ko ibi bintu byo gutwara igare ku mukobwa washakanye n’umugabo we byemewe n’amategeko biteza amakimbirane cyane mu karere ka Bugesera, kuko umukobwa utaritwaye umugabo we atajya amwishimira na gato.

Umugore wubatse utuye muri aka karere witwa Niyonzaba Rusiya, na we yatangaje ko umusore wagukoye niyo yagukwa make ariko utagera munzu ye udatwaye igare kandi rishya.  Yakomeje avuga ko umukobwa ugiye kubana n’umugabo badasezeranye we ashobora kutaritwara kubera ko bumvikanye wenda ari ubukene bagatangirana ubuzima nyuma bakazarishaka, ariko uwasezeranye byemewe n’amategeko aremera akanaguza ariko rikaboneka.

Inkuru Wasoma:  Humvikanye undi muyobozi ukomeye muri RD Congo ashotora u Rwanda mu birego bishya

Jean Paul Ndayisaba ni umugabo na we utuye muri aka Karere, yavuze ko umukobwa ugera mu kigero cyo gushaka umugabo ariko atabona ubushobozi bwo kugura igare bamufata nk’uwananiranye. Yagize ati “umukobwa aba yarahereye ku myaka 15, ubwo se agera ku myaka 28 ukamushaka atarabona ubushobozi bwo kugura igare, yaba yaramaze icyo gihe cyose yarakoraga iki? Aba yarananiranye n’ababyeyi aba yarabananiye.”

Gasirabo Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru ubwo yatangaga amwe ku mateka azi ku gukwirakwira no gukura k’umuco wo gutwara igare ku mukobwa ugiye gushaka umugabo, yavuze ko ubundi byatangiye kera ari ibintu by’ishema ry’ababyeyi ndetse no gufasha abana babo b’abakobwa babaha imperekeza bagiye gushaka, nyuma abahungu baza kugiriramo ubugwari bifuza ko byahoraho ari naho bavuye nk’umuco.

Yatangaje ko uyu muco waturutse ahahoze ari muri komine ya Ngenda ubu ni mu kagari ka Ngenda, Umurenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Bugesera aho hahoz umugabo wari uhatuye ari umukire mu 1980, maze ubwo yajyaga gushyingira umukobwa we amuha igare mu birongoranwa biza kurangira abandi bagabo bamurushaga ubukire barakaye cyane bituma batangira kujya baha abana babo amagare.

Icyo gihe byabaye nk’ihangana hagati y’ababyeyi biza kurangira abasore nabo batangiye kujya bifuza gushyingiranwa n’abakobwa bo mu bakire ndetse yewe bagakunda gushaka abakobwa muri komini ya Ngenda kugira ngo bazane amagare. Nyuma abandi babyeyi badatuye muri Ngenda baje guhangayika babona ko igihe badahaye abakobwa babo amagare bashobora kuzahera murugo, niko umuco wakuze.

Impamvu igare ryabaye umuco muri aka karere ka Bugesera, ni uko ari akarere kadafite imisozi bityo rikaba ryarifashishwaga mu mirimo ya buri munsi harimo kuvoma no gutwara imizigo mu buryo bworoshya akazi ka buri munsi. Na nuyu munsi nubwo iterambere riri kugera muri aka karere aho hageze ama modoka ndetse n’amazi akaza mu nzu ariko igare ririfashishwa cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved