Umukobwa witwa Sharon Ogechi Okoroafor, wo muri kaminuza ya Nekede polytechnic yo mu gihugu cya Nigeria, abinyujije mu butumwa yatangaje kuri tiktok ye ubwo yarangizaga amashuri yatangaje ko ari gushimira Imana ndetse n’igitsina cye kuko aribyo bintu byamufashije kuba yarangiza kaminuza agakora “graduation” nk’abandi banyeshuri bose.
Nyuma y’ubu butumwa bwe inkuru yaje kuba kimomo muri iki gihugu, kubera ko imvugo y’uyu mukobwa yatangazaga ko abantu bose yanyuze imbere bagiye bamuzamura kubwo kuba yarabahaye igitsina cye mbese nka ruswa y’igitsina. Itsinda rishinwe abanyeshuri muri iyi kaminuza rimaze kubona iyi video y’uyu mukobwa, ryatangaje ko rihakana ko ari umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Nekede polytechnic.
Ukuriye iri tsinda witwa Ahaneku Valentine, yavuze ko ibikorwa byakozwe n’uyu mukobwa Sharon ari sakirirego kandi bitababarirwa, anatangaza ko uyu mukobwa Atari umunyeshuri wo muri iyi kaminuza kuko nta numero afite imuranga cyangwa se ngo agire umureberera muri iyi kaminuza (supervisor). Valentine yagize ati “ twatunguwe no kubona video y’umukobwa uvuga ko ari umunyeshuri muri kaminuza yacu ya Neede polytechnic bituma dukora ishakisha tuza gusanga umukobwa witwa Sharon Ogechi Okoroafor from Ngor-Okpala LGA of Imo State, Atari umunyeshuri wacu.”
Yakomeje avuga ko bari gusaba uyu mukobwa gukomeza gukwirakwiza ibihuha bye avuga ko ari umunyeshuri muri iyi kaminuza kuko birimo kubangiriza izina. Gusa nyamara nyuma y’uko ibi byose bibaye, uyu mukobwa yongeye gukora indi video yaciye igikuba kuri Instagram avuga ko nekede polytechnic university yatangaje ko irimo kumushakisha umubona wese akamushyikiriza iyi kaminuza aza guhabwa ibihumbi 500K by’amafranga yo muri Nigeria.
Mu butumwa bwe yagize ati “ numvise ko kaminuza inshaka, ngo umuntu urajya kuntanga kuri yo baramuha ibihumbi 500k, bityo ndashaka umuntu uzi gukora business neza aze ayo mafranga 500K dupange uburyo turayagabanamo kabiri buri wese atware 50% yayo.” Bamwe mu babonye izi video z’uyu mukobwa batangaje ko igihugu cyabo cya Nigeria kigeze aharindimuka, abandi bavuga ko bareka kumucira urubanza kuko ari igitsina cye kuko uretse nawe hari abandi birirwa babyamamaza.
Dore abahanzi nyarwanda utari uzi ko barongoye abafana babo.