Kuri uyu wa 31 werurwe nibwo hari urubanza rw’ubujurire ku birego Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince kid akurikiranwe, ubushinjacyaha bukaba bwarajuririye imyanzuro y’urukiko rwa mbere rwari rwaramugize umwere ari nabyo ari kuburana kuri ubu.  Prince kid yeruye avuga intandaro y’ifatwa ry’amajwi ye yumvikanye ari kwaka ‘Happiness’ miss Muheto Divine

 

Mu birego yaregwaga bitatu byarangiye ari kimwe akurikiranweho nubwo yari yaragizwe umwere n’urukiko bwa mbere ari cyo gukoresha ububasha afite asaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, aho abakobwa bamwe bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda akaba ari nabo batangabuhamya mu rukiko bavuga ko ari bo Prince kid yaba yarakoreshejeho ubu bubasha.

 

Umwe mu bakobwa batanze ubuhamya wahawe kode ya VKF yavuze ko Prince kid yakundaga kumusaba ko baryamana ariko akabyanga, ariko nyuma aza kubyemera yabivuze mumagambo agira ati “aha nibwo yansambanyije mubwira ngo arambabaza ngo agire buhoro arabyanga, bitewe n’uko yabinsabye kenshi nkabyanga nza kubyemera bitewe n’uko imyitwarire ye yari iteye ubwoba.”

 

Uyu mukobwa ufite iyi kode yakomeje avuga mu rukiko ko byageze nyuma Prince kid agasoza igikorwa, aribwo na we yaje kumusaba ko ari kumva atangiye kuryoherwa bityo na we yamufasha kurangiza. Mu kwiregura Prince kid yavuze ko uyu mukobwa ubwe yikoreshereje umukono we kwa noteri avuga ko atigeze akoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato na Prince kid.

 

Bamwe mu bakurikiranye urubanza mbere y’uko rusubikwa basigaye bari kwibaza bimwe mu bibazo bitandukanye, harimo ku kuba hataravuzwe niba koko ubwo uyu mukobwa yarivugiye ko atafashwe kungufu na Prince kid, bityo baba barabikoze ku bwumvikane, kuko mu rukiko ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nubwo uyu mukobwa yatangaje ko atabikoze kungufu, bityo hagomba gusuzumwa niba byarakozwe ku bushake bw’uyu mukobwa bwuzuye cyangwa se bucagase bityo hakibazwa uburyo ibyo byapimwa.

 

Ubu buhamya bw’uyu mukobwa ufite kode ya VKF bwageze ku bantu bose kubera ko urubanza rwabereye mu ruhame nyuma y’uko ubushinjacyaha aribwo bwabisabye, abantu bakundaga kuvuga mbere ko gushyira urubanza mu muhezo ari ukugira ngo Prince kid akorerwe akarengane bumva impamvu urubanza rwagiye mu muhezo kubera amagambo ameze nk’urukozasoni ari kuhavugirwa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved